Indirimbo nshya ya Wera ya Hyguette na Cynthia yashyizwe hanze ku wa 13 Kanama 2025 ikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Iyi ndirimbo, yanditswe na Niyo Bosco, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Popiyeeh, amashusho agakorwa na Big Deal, yagaragayemo umukinnyi wa filime ukunzwe cyane muri iki gihe, “Micky.”
Abafana benshi bemeje ko kuba Micky yaragaragaye muri iyi video ari kimwe mu byatumye bayikunda ndetse bakanayireba ku bwinshi. Mu bitekerezo byinshi byasizwe kuri YouTube, abantu benshi bakomeje kugenda bavuga bati: “Ni nziza ariko nyirebye kubera Micky.” Hari n’abashyizemo urwenya bavuga ko iyo ataza kugaragaramo batari kuyireba, ariko noneho aho bakuruwe na we bisanze bayikunze by’ukuri.
Iyi ndirimbo Wera ifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana ibikorwa ikora mu buzima bwa buri munsi, ikerekana ko mu kuboko kwayo huzuye byose umuntu akeneye. Amagambo ayirimo agaragaza ko Imana idahinduka, ko ari yo itanga ubuzima bushya ndetse igahindura ibidashoboka bigashoboka.
Micky Amola, wamenyekanye cyane muri filime zitandukanye, yifashishijwe muri iyi video mu buryo bwatumye indirimbo igira umwimerere kandi igakora ku mitima ya benshi. Yagaragaje ubuhanga bwe mu gukina neza umwanya yahawe mu ndirimbo bituma benshi bavuga ko iyi ndirimbo yabaye iyabo bitewe n’uko bamubonye mo.
Hyguette na Cynthia bari mu bahanzi bakiri bato bafite impano yo kuririmba bahereye i Rubavu, ariko uko bukeye bagenda biyubaka mu rwego rwa Gospel mu Rwanda.
Indirimbo Wera imaze iminsi mike isohotse imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 50 ku rubuga rwa YouTube, ikaba yitezweho gukomeza guhesha aba bahanzi izina rikomeye no guha agaciro impano yabo, kuko kugeza ubu ni yo iyoboye mu mibare y’abayirebye, ugereranyije n’izo bakoze mbere zose.
Nk’uko benshi babigaragaje mu bitekerezo, indirimbo Wera, yahawe umugisha na Micky, akomeza gutuma abantu bayikunda, bamwe bemeza ko bayirebye inshuro nyinshi “kubera we.”
Abenshi bayirebye kubera Micky, ariko bahita bayikunda
Micky ni umwe mu bakinnyi ba filime beza mu Rwanda! Kugaragara mu ndirimbo Wera byatumye ikundwa kurushaho
Hyguette na Cynthia ni bato mu myaka, bato mu buhanzi, ariko bakora ibintu binini birimo ubutumwa bugenewe buri wese