Ku isabukuru ye y’amavuko, Kenny Mugarura uzwi cyane mu myidagaduro, yatangaje ko agiye kureka kwita ku bantu no ku bintu bibi, kandi Imana akayigira ubuhungiro bwe.
Umwaka we mushya w’amavuko, usa nk’uwatangiranye n’uwa 2026, kuko hari haciyemo iminsi mike gusa utangiye. Ku wa 10 Mutarama 2026, ni bwo uyu muyobozi mu by’imyidagaduro akaba n’umucuruzi, Kenny Mugarura, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka CM.
Kenny, yizihije isabukuru ye y’amavuko, agatangaza ko umwaka we mushya awuragije Imana, aniyemeza impinduka zizagaragara mu mitekerereze no mu miyoborere y’ubuzima bwe.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Kenny Mugarura yatangaje ko yinjiye mu “gihe gishya” cy’ubuzima bwe, agaragaza ko yiyemeje kongera urukundo ku nshuti n’umuryango, kwirinda abantu n’ibintu bimutesha agaciro, guhangana n’ikibi, no gushyira Imana imbere muri byose, avuga ko kuba Imana ari yo buhungiro bwe atari ikintu gishya, ahubwo ko ari umusingi w’ubuzima bwe.
Yagize ati: “Umwaka mushya kuri jye! Uyu munsi ndi kwinjira mu ntera nshya y’ubuzima. Impinduka nshya zirimo: kongera urukundo ku nshuti n’umuryango, kutemera gupfusha umwanya ku bantu batagira icyo bamariye, guharanira ibirenze inyungu zanjye bwite, kwanga ikibi, no gushyira Imana imbere nk’ubuhungiro bwanjye (si ikintu gishya).”
Uyu muyobozi usanzwe ari VP muri United Generations Basketball (UGB), CEO wa 155 AM Ltd, Director of Events wa Kigali Universe, ndetse akaba na Co-host ku kiganiro #AbavipTV gica kuri YouTube, yagaragaje ko umwaka wa 2026 awufashe nk’igihe cyo guharanira impamvu ziruta inyungu ze bwite, ashyira imbere indangagaciro zirimo amahoro, kwihangana no gukorera mu mucyo.
Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abantu benshi barimo n’abahanzi n’abakorana na we mu ruganda rw’imyidagaduro. Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakorana n’inzu ya muzika 155 AM Ltd, yagaragaje ko ashyigikiye uru rugendo rwa Kenny.
Kenny Mugarura atangiye umwaka we mushya w’amavuko n’uwa 2026 afite icyerekezo gishingiye ku kwiringira Imana, kwirinda urwango, kurwanya ikibi no guharanira icyiza, ibintu ashimangira ko bizamuranga mu mibereho ye ya buri munsi no mu mirimo ye mu myidagaduro nyarwanda.
Kenny Mugarura yizihije isabukuru ye y’amavuko, atangaza ingamba nshya zishingiye ku kwiragiza Imana