Umuraperi Byiringiro François wamamaye nka Zeotrap uri mu bagezweho muri iyi minsi, yafashe umwanya yandika indirimbo yo guha ikuzo Yezu Kristo yise Kristu Yezu.
Ni indirimbo yasohoranye n’izindi ziri kuri album yise ‘Ntago Anoga’, ikaba ikubiyemo amagambo akoreshwa cyane mu rubyiruko. Abantu benshi bakiri bato basa n’abigumuye ku mahame y’Imana, nk’abatagitekereza ku buzima bwa nyuma y’ubu buzima bwo muri iyi si.
Paradise yandukuye amagambo yose agize iyi ndirimbo, kugira ngo irusheho kumvikanisha ubutumwa bwiza burimo butagira uko busa, kandi bufite icyo buvuze kinini ku rubyiruko no ku bandi batakikoza iby’Imana.
Amagambo agendanye na bimwe mu bisobanuro bike bya Paradise: “Kristo Yezu akuzwe nubwo buri umwe asigaye akina ize, Umwami ntiyaduhubutse, ubu ari mu ijuru gutegura igikwe, dore azagaruka muri weekend agwiremo inigga yasize. Bwira izo ndege zikoreho ryake umugeni azava muri mwe. Kristu Yezu akuzwe, Amen!”
Zeotrap yumvikanisha ko abantu basigaye bahugiye mu bikorwa byabo, bakirengagiza ko Yezu Kristu ari hafi kugaruka gucungura abantu be bakomeje kumwumvira. Ikindi ni uko umugeni wa Kristo azava mu bakora ibyiza, bityo buri wese asabwa kwitegura, akikoraho rikaka.
“Rurema yaduhaye ubuzima, adusaba kumuha umutima, ntukihebe nikajya kabima, igukiza tabati igutamo bima. Nubwo ab’isi bakwicira izina Jah ntiyemera kubona uzima. Ni yo imurikira mu kizima, yahinduye story nyinshi z’ubuzima.”
Imana yaduhaye ubuzima, ariko idusaba kuyikunda tukayiha umutima, kuko no mu gihe twihebye ituvana mu byago ikadushyira mu nzira z’amahoro. Yahinduye amateka mabi ya benshi ibakorera ibyiza.
“Tuzatera Imana izihe njuga (Imana tuzayibeshya iki?), kandi iduhamagara tugakupa? Urirwanirira ugahubuka, jya ucunga imihanda yuzuye abayuda. Nsengera rimwe kuri Noheri, muri Jah ni ho nateye pocket. Narakotoye ankorera medicine. Iyankuye street yankoreye legacy.”
“Kwizera ni ukumenya, nubwo ab’isi bigize bamenya. Ubu bose bikundira imiya, baguranye Umwana w’Imana ingutiya, kubera akamanyu k’umutsima. Ntitujya twibuka kuramukanya, ababyeyi, abana turamarana, gangster amabebies turahararana.
Usanga abantu benshi batagishaka kumenya iby’Imana, bikundira amafaranga, cyane ko banagurishije Yezu kubera yo. Urwango rwarikubye, abagize umuryango barangana.
“Mwataye umwanya mu mapicture, mwibuka Imana imyaka iri kubasiga. Ni nde uzi iyi si itabera teacher, umutima n’ubwonko bihora la league. Mu kabari uhasiga Dinelo, muri church ukahabura ituro. Uko pastor yifunga amaturo, ni ko Bible izaguma kuba intwaro.”
Abantu benshi bata umwanya mu bidafite umumaro, bifotoza, barwana no kwigaragaza neza, bagashiduka bageze mu zabukuru, batagifite imbaraga zo gukorera Imana. Bamwe basesagura amafaranga mu tubari, mu rusengero ntibature.
“Kwipanga akazi byahozeho ni yo mpamvu ubona Satani aturiho, yifuza ko twahora vigo, ntashaka abajene ko bamushiraho. Ntimugire ikibazo ku by’ejo, buri munsi ugira ibibi byawo. Nimugwemo abature imitwaro.”
Satani yifuza abakiri bato ngo abakoreshe, akabashora mu nzoga n’ahandi. Ariko abafite ibibazo iyo begereye Yezu arabatabara. “Ibyaha ni byinshi bibera ku cyaro. Ndabona uko biguma gutinda, abari bashirira iyo kuri tinder, gangster pocket kuri timber, yibereye Snap icyana ari kubinda. Ibaze ugozwe ukabura Heaven, ukajya ikuzimu utageze muri Edeni.”
Ibyaha byabaye byinshi, ababigumamo bazabura ubuzima buhoraho barimbuke iteka, batageze mu bwami bw’Imana.
Ayisoza agira ati: “Nge ndi rasta reka nirire reggae, mba mbarabuye tuzahuze anyday."
Ni kenshi abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe banyuzamo bagahimbaza Imana, bakanashishikariza abandi kubikora. Niba nawe uri mu bo Zeotrap yaririmbye, uyu ni wo mwanya ngo wikureho iyo migozi ikugotesha nturabukwe aho Yezu yibereye.
INDIRIMBO YA ZEOTRAP YITEGE AMATWI WUMVE UBUTUMWA BURIMO