× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni indirimbo y’umwaka! "Biragatsindwa kutagushwa n’ibibazo ariko ukagushwa n’ibisubizo"- Bigizi Gentil Ft Holy Worship

Category: Artists  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Ni indirimbo y'umwaka! "Biragatsindwa kutagushwa n'ibibazo ariko ukagushwa n'ibisubizo"- Bigizi Gentil Ft Holy Worship

"Biragatsindwa’ ni indirimbo nshya y’amashusho meza cyane yafashwe na Karenzo Pro na Kavoma.

Bigizi Gentil yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko ari we wanditse iyi ndirimbo "Biragasindwa" yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ifite amashusho meza cyane, bigahura n’ubutumwa bukomeye burimo, bikayongerera icyanga.

Bigizi Gentil n’abaririmbyi bagize Holy Worship, bagaragara bambaye imyenda y’umweru de, ukabona biryoheye ijisho. Benshi babonye aya mashusho batangaje! Umunymakuru ukomeye mu Rwanda, Tman, wandikira inyaRwanda, yanditse kuri WhatsApp status ko iyi ndirimbo izaba iy’umwaka wa 2023.

Si we gusa ahubwo hari n’abandi benshi bayikunze. Mushikiwabo Annuarite yanditse kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo ati "Bigizi, lmana yo mu ijuru ikomeze ikwagure muri byose muvandimwe ujya unyubaka bikomeye kandi nanjye ndibuka ibihe wanyuzemo wowe n’umuryango wawe bikantera gukomera cyane. Ni ukuri wanteye gukomera. Mu batumye mba umuhanzi urimo, wanteye courage mu mutima wanjye no kunyubaka, lmana yo mu ijuru izaturinde kwibagirwa rwose"

Nyirakamana Delphine ati "Iyi ndimbo ntabwo ndimo kuyihaga pe ndimo kuyisubiramo kenshi habwa umugisha Bigizi". Ruth Ntakirutimana ati "Ndumva umutima wanjye utoshye kubera iyi ndirimbo, Amen". Bizimana Clever ati "Biragatsindwa ni ukuri kwibagirwa icy’Imana yakoze rwose muhabwe umugisha n’Uwiteka, bavandimwe".

Mu ndirimbo "Biragatsindwa", Bigizi Gentil na Holy Worship baririmba bagira bati "Biragatsindwa kutagushwa n’ibibazo ariko ukagushwa n’ibisubizo. (...) Benshi bageze i Kanani banyerera mu mihanda yaho barangwa". Bakomeza bavuga ko hari abandi bahageze bibagirwa intego y’urugendo. Basobanura ko hari abageze mu bisubizo bakanyerera mu mihanda yaho bakagwa.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BIGIZI GENTIL FT HOLY WORSHIP

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.