× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inzego enye z’Abakozi b’Imana mu mboni za Pastor Salomon Biganiro

Category: Sermons  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Inzego enye z'Abakozi b'Imana mu mboni za Pastor Salomon Biganiro

Pastor Salomon Eric Biganiro, Umushumba Mukuru wa Flame of the Holy Spirit Embassy-Karumuna, ikorera mu karere ka Bugesera, mu nyigisho yatanze yagarutse ku nzego enye z’abakozi b’Imana.

1) ABANTU BAKORERA IMANA UKO BASHAKA (Abanyedini)

Aba ni abantu bakorera Imana bafite umwete cyangwa ntibayikorere, babitewe n’uko bo barimo kwiyumva cyangwa ku bushake. Ishyaka ryabo n’ubwitange bwabo ni ibya kamere muntu, ntaho bihuriye no kuyoborwa n’Umwuka wera . Ariko ubarebeye inyuma ntiwabimenya.

Urugero: Abafarisayo, Abasadukayo, abanditsi na Pawulo mu gihe cya Yesu bari mu Makanisa ndetse ari n’abayobozi.

2) ABANTU BAKORERA IMANA BAVANGA IBYO BASHAKA N’IBYO IMANA ISHAKA (Idini n’Umwuka bivanze)

Aba bantu bakorera Imana cyane bafite umwete cyangwa ntibayikorere. Rimwe na rimwe baba biyoboye uko bishakiye, bagakora ibyabo bitavuye ku Mana, ubundi bagakora ibyo Umwuka wera yabategetse.

Urugero: Petero n’abagishwa bagenzi be mbere ya pentekote. Rimwe Yesu yamushimiye ko yayobowe n’Umwuka, ubundi aramubwira ngo “Mva inyuma Satani.”

3) ABANTU BAKORESHWA N’IMANA (Umwuka Wera gusa ni wo uyobora)

Aba ni abakozi b’lmana bakorana umwete cyangwa ntibawukorane, ariko byose bivuye ku kuyoborwa n’Umwuka Wera. Nta na kimwe bakora bibwirije, byose biba bivuye ku Mana .

Urugero ni Pawulo avuga ko atakiriho ari Kristo uriho muri we (Abagalatiya 2: 20).

4) ABANTU BAKORANA N’IMANA (Umwuka wera n’ubumenyi)

Aba ni abakozi b’lmana bakoreshwa n’Umwuka wera kandi bakagira umwete wo guhuza ibyanditswe byera n’ubuzima bwo mu Mwuka barimo. Bamenya neza ibyo barimo ku buryo babyigisha n’abandi. «Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,» (2 Abakorinto 6:1)

NDASABA IMANA UYU MUNSI NGO IKUZAMURE KU RUNDI RWEGO RWO GUKORERAMO IMANA MU IZINA RYA YESU.

Pastor Salomon Eric Biganiro ni Umushumba Mukuru wa Flame of the Holy Spirit Embassy

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.