Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami, basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi. Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?”
Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.” (Esteri 6:1-3).
Haba hari umuntu wagiriye neza akabyibagirwa? Haba hari umuntu weretse urukundo we akakwitura inabi? Uno munsi ureke kubimubaraho. Umuntu Imana iteye kwibukwa ntawe umwibagirwa. Niyo yonyine ituma abantu bibuka ko ugomba kwibukwa kandi ikibutsa ababishinzwe kubikora ndetse igategeka n’ibyo bakora nyuma yo kwibukwa.
Ineza igira andi mazina: ni “igishoro”, ni “urwIbutso”. Iyo igihe kigeze uwayibibye arasarura! Niba hari icyiza wakoze, tuuza! Wagurije Imana. Ntabwo izagaherwamo!
Mugire umunsi mwiza!