Biragaragara ko igitaramo ’Tujyane Mwami Live Concert’ cyari gikenewe, abagiteguye bafite icyerekezo.
Ni kenshi ushobora kuba waritabiriye ibitaramo ariko ukagenda wifashe kunda kubera inzara, hari n’abari barahaye intasho ibitaramo, kubea icyo kibazo. Kubera ko bimwe ibitaramo birangira birangira bwije, hari n’ababura resitora zabafasha kwegerana n’ameza.
Ibyo byose bituma bamwe bibaza bati "kuki mu bantu b’Imana ari ho honyine hasigaye inzara ya ruzagayura, kandi tuzi neza ko yacitse mu Rwanda rwa Gasabo aho yashegeshe igihugu kuva mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1943 kugeza mu kwa 12/1944, ubwo u Rwanda rwari mu biganza by’abakoroni b’ababirigi".
Gusa hari umwe mu bacu wavuze ko burya ikigeragezo usanga gituranye n’igisubizo. Nyuma yo gukomeza kumva abantu bijujutira kwitabira ibitaramo bagataha batwaye amara mu ntoki kubera inzara, habonetse igisubizo.
Kuri ubu amakuru meza ni uko kompanyi yitwa KSQUARE izwiho ubunararibonye, ubushongore ndetse n’ubukaka mu gutegura Inama ziremereye yateguye igitaramo kidasanzwe cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert".
Nyuma yo gutegura inama zikomeye, ubu binjiye no mu gutegura ibitaramo bya Gospel. Iki gitaramo cyuzuye udushya kizabera muri Dove Hotel ku cyumweru tariki 24/09/2023.
Abazitabira iki gitaramo bakaba bazagira umugisha wo gusangira n’ibyamamare muri Gospel birimo James&Daniella; Danny Mutabazi, Josh Ishimwe, itsinda rya True Promises ndetse n’umuririmbyi Musinga Joe imwe mu mpano z’akataraboneka u Rwanda rwiherewe n’Uwiteka.
"Tujyane Mwami Live Concert" ni igitaramo kandi kizarangwa no kuramya no Guhimbaza Imana ndetse no gusengera abanyeshuli. Ikind gikorwa bazakora ni uko bazakora ivugabutumwa ryo ku muhanda, ibintu bitamenyerewe cyane ku bavugabutumwa bo mu Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 20/09/2023, Umuyobozi wa K2, Bwana Kabiru, yasobanuye ko bagamije kuzamura abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana no gutegura ibitaramo. Yongeyeho ko iki gitaramo ari intangiriro bakaba bateganya gukomeza gukorana n’abaririmbyi n’abahanzi.
Yagize ati "Iyi ni intangiriro yo gukorana n’abaramyi ndetse n’amatsinda mu gutegura ibitaramo.
Muri iki gitaramo abanyeshuli bakaba baratekerejweho."
Uretse kuba itike ku banyeshuli yarashyizwe ku bihumbi 15 Frw, Madela Ndahiriwe umuhuzabikorwa w’iki gitaramo yasubije umunyamakuru wa Paradise.rw ko bateganya gukorana n’abayobozi b’amadini mu gutoranya abanyeshuli bazishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Iki gitaramo gifite intego iboneka mu gitabo cya Kuva 33:15-17 "Kujyana n’umwami". Cyashyizwe ku mafaranga ibihumbi 40 Frw (Couples) ndetse n’ibihumbi 30 Frw (Singles) kikaba kizabanzirizwa n’ivugabutumwa ryo ku muhanda rikorwa kuri uyu wa Kane bakaba bizera ko hari abazakizwa.
"Tujyane Mwami Live Concert" ni igitaramo cya kabiri cya VIP m mateka ya Gospel mu Rwanda aho cya mbere ari icya Aline Gahongayire cyabaye ubwo yizihizaga imyaka 22 amaze mu muziki. Cyabereye muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira byari 100, 000 Frw.
Ni mu gihe muri iki cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert" kizabera ku Gisozi kuri Dove Hotel kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri, kwinjira ni ibihumbi 30, ibihumbi 40 kuri Couple n’ibihumbi 15 ku munyeshuri.
Ntukwiriye gucikwa n’iki gitaramo
Itangazamakuru ryitabiriye ku bwinshi
Itsinda riri gutegura igitaramo "Tujyane Mwami"
Umunyamakuru wa Paradise ubwo yabazaga ikibazo
Sonia Mutako wamamaye muri filime Indoto ica kuri RTV yitabiriye iki kiganiro
Umuyobozi wa K2
"Tujyane Mwami Live Concert" izaba kuri iki cyumweru