× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukobwa, ujya utendeka abasore? Dore Imva 10 uba urimo kwicukurira

Category: Love  »  27 May »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mukobwa, ujya utendeka abasore? Dore Imva 10 uba urimo kwicukurira

Mu rukundo, gutendeka ni igihe umukobwa abeshya abasore barenze umwe ko abakunda cyangwa se umusore akabeshya urukundo abakobwa barenze umwe.

Urugero, Jean d’Amour (utari wa musore mwiza wa Paradise dore ko we yibereye mu iyerekwa nka Yohana umubatiza) yakwaka Solange urukundo akarumuha, na Obededomu yarumwaka (utari uwa Paradise kuko we Imirimo ye yamaze kwemerwa) akarumuha ati ’ni wowe nari ntegereje’, bakaba bagera no kuri 11 nk’aho ari ikipe y’umupira w’amaguru agiye gushinga ndetse na 12 nka za ntumwa za Yesu twakurikiye.

Uyu munsi Paradise yatunze itoroshi ku bakobwa batendeka, ubutaha hatahiwe abasore. Tugiye kwitsa ku ngaruka ku bakobwa batendeka (babeshya abasore barenze 1 ko babakunda), mu buryo bw’amarangamutima, ubuzima n’icyizere cy’ejo hazaza. Twabihuje n’ibigereranyo byerekana imva 10 uba urimo kwicukurira:

1. Gutakaza icyizere mu rukundo

Imva ya 1: Uba urimo kwirenza urukundo rw’ukuri. Iyo umenyereye kubeshya abasore benshi, uba utemera ko urukundo rw’ukuri ruhari, kandi no kurubona biragorana.

2. Kubura agaciro imbere y’abagabo

Imva ya 2: Uba wisenyera isura imbere y’abagabo. Igihe umwe muri bo abimenye, ashobora kubibwira n’abandi, bigatuma uhabwa izina ry’ubutekamutwe cyangwa uburyarya.

3. Guhora uhagaritse umutima no kubaho mu kinyoma

Imva ya 3: Uba urimo kwirenza amahoro yo mu mutima. Uhorana ubwoba bwo gufatwa, kwibeshya ku izina, ku byo wavuze, cyangwa uwo mwari kumwe.

4. Kwihemukira ubwawe

Imva ya 4: Uba wisenyera icyizere cy’ubuzima bwawe bw’ejo. Abakobwa batendeka bakunda kubihindura imikino, ariko bituma uzasanga ibyo bakora byose bitubakiye ku cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza dore ko abenshi bisanga babayeho nk’inkuge iri mu nyanja.

5. Gupfusha ubwiza bwawe ubusa

Imva ya 5: Uba uri kwica amahirwe yo kubaka ejo hazaza. Ibi bishobora gutuma abasore baguca amazi igihe bamenye ko uri umutekamutwe mu rukundo.

6. Kugira ipfunwe ry’uko wabaye

Imva ya 6: Uba wicukurira ipfunwe ry’igihe kizaza. Igihe wiyemeje guhinduka, ushobora kujya wumva umutima wawe ukurega amateka wanyuzemo.

7. Gutera abandi intimba cyangwa ibikomere

Imva ya 7: Uba urimo kwica ibyishimo by’abo ubeshya. Abasore bamwe babikuramo ibikomere bibabuza no gukunda by’ukuri abandi bakobwa.

8. Kugwa mu mutego wo gusuzugurwa

Imva ya 8: Uba ugiye kuba umuntu utagifite agaciro mu muryango cyangwa mu nshuti. Iyo abantu bamenye uburyo witwara, bakwifataho nk’uwata umurongo.

9. Kugwa mu moshya cyangwa ibibazo by’amategeko

Imva ya 9: Uba ushobora gukubitwa, gutukwa, cyangwa no kuregerwa. Hari abasore batabifata nk’agasuzuguro, yamenya ko wamutesheje igihe,yarakurihiye amashuri yakumva ko ugiye kubana n’abandi akakugirira ubugome bw’indengakamere ukugirira nabi(urugero ,kukurogesha,kukumenaho lisansi), cyangwa kukurega.

10. Kugwa mu cyaha no gutandukira amategeko y’Imana

Imva ya 10: Uba uri kwicukurira umuriro w’iteka. Imana yanga uburyarya no gukina n’amarangamutima y’abandi. Kubeshya ni icyaha,kubw’ibyo,Uba uri mu cyaha gikomeye.

Kubeshya abasore ko ubakunda kugira ngo ubone amafaranga ni nk’ubwiyahuzi. Kubaha amarangamutima y’abandi ni ikimenyetso cy’umuntu wubatse neza mu ntekerezo no mu bugingo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.