× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Saint Valentin: Umunsi Mukuru wa Kiliziya Gatolika wizihizwa n’amadini yose!

Category: Love  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Saint Valentin: Umunsi Mukuru wa Kiliziya Gatolika wizihizwa n'amadini yose!

Umunsi Mukuru wa Saint Valentin watangijwe na Kiliziya gatolika na yo yari iwuvanye mu gusenga kwa gipagani, none kuri uyu munsi, bamwe mu Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi, abo mu itorero rya ADEPR, EAR, Abisilamu, n’abandi bo mu yandi madini n’amatorero bawugize uwabo.

Kuri uyu munsi wa Saint Valentin uba buri mwaka ku itariki 14 Gashyantare, abantu benshi cyane bakorera ibikorwa by’urukundo abakunzi babo, kuko wagizwe umunsi mukuru w’abakundana. Abawizihiza ntibibuka ko ari uw’idini rimwe, ahubwo wabaye rusange.

Uyu munsi ni wo Kiliziya Gatolika izirikana ubuzima bwa Mutagatifu Valantini (Saint Valentin) wishwe azira gusezeranya abakundana kandi byari bibujijwe. Paradise iragaruka kuri bamwe mu bantu bazwi basengera mu yandi madini bizihije uyu munsi.

Uyu Saint Valentin yari umupadiri w’Umuroma wabayeho mu gihe cy’umwami w’abami Claudius II, ahagana mu myaka ya 269 na 273, mbere y’ivuka rya Yesu. Kuri uyu munsi, bizihizaga umunsi mukuru w’Umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore, biza guhinduka ubwo byahuriranaga n’itariki 14 Gashyantare yiciweho.

Mu gihe uyu mwami w’abami Claudius II yashakaga abagabo bo kujya ku rugamba, kuko mu gihugu habagamo intambara, bamwe mu bagabo bakiri bato banze kujya ku rugamba, kugira ngo badapfirayo bagasiga abagore babo. Uyu mwami yahise ategeka ko gushaka no gusezerana bihagarikwa, ariko Saint Valentin afatanyije na Saint Marius banga kumwumvira.

Bakomeje gusezeranya abakundana bifuzaga kubana, biza kugera ku mwami. Akibimenya yafungishije Saint Valentin, amukatira urwo gupfa, amuziza gusezeranya abakundana.

Mu bawizihije, harimo umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya usengera mu idini ya Islam. Uyu ni Rajabu Abdulkahali Ibrahim uzwi nka Harmonize. Yazirikanye umukunzi we mushya uzwi nka Poshy Queen, avuga ko amahoro afite ayakesha ayakesha urukundo akundwa n’uyu mukobwa.

Bruce Melodie uvuga ko asengera mu itorero ry’ADEPR, na we yazaniye umufasha we impano yo ku munsi w’abakundana. Yavuze ko mu byatumye ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari amaze iminsi, harimo kugira ngo itariki 14 Gashyantare yagenewe abakundana, igere ari kumwe n’uwo akunda kurusha abandi.

Hari n’abandi na we uzi bo mu yandi madini bawizihije.

Harmonize ni umusilamu, ariko yizihiza Saint Valentin y’Abagatolika

Bruce Melodie uvuga ko ari umukristo muri ADEPR yizihiza Saint Valentin y’Abagatolika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.