Ibirego biherutse gushinja Bishop T.D. Jakes [Thomas Dexter Jakes], umuvugabutumwa uzwi cyane kuri televiziyo akaba n’umuyobozi w’urusengero karundura rwa Potter’s House i Dallas, muri Texas, byateje impagarara mu muryango w’abakristu.
Raporo itaremezwa yashinje TD Jakes kuba yitabira kenshi ibirori by’imibonano mpuzabitsina biyoborwa n’umunyamuziki Sean Combs uzwi cyane ku izina rya Diddy. Icyakora, uhagarariye Jakes yavuze ko aya makuru ko ari "ibinyoma bidashidikanywaho kandi bidafite ishingiro."
Jordan A. Hora, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umubano rusange n’itumanaho muri kompanyi ya T.D. Jakes, T.D. Jakes Group, T.D. Jakes Ministries na The Potter’s House, yabwiye The Christian Post ko "Ibivugwa vuba aha bivugwa ku mbuga nkoranyambaga kuri Bishop T.D. Jakes ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite."
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza, umuvugizi wa IHOPKC, Eric Volz, umuyobozi wa The David House Agency, yatangaje ko gahunda y’amasengesho no kuramya Imana aba buri munsi mu masaha yos y’umunsi (24/7) itandukanijwe na Mike Bickle.
Usibye kuba Bickle yarakuwe burundu muri uyu muryango akurikije "amakuru mashya", Umuyobozi mukuru wa IHOPKC, Stuart Greaves, yeguye ku mirimo ye ku mirimo ye mu Nama y’Ubuyobozi ya Minisiteri.
Volz abisobanura agira ati: "Kuva yatangira gukemura ibibazo, komite nyobozi yakiriye amakuru mashya kugira ngo hemezwe ko urwego rw’imyitwarire idakwiye ku ruhande rwa Mike Bickle rusaba IHOPKC guhita itandukana na we."
Yongeyeho ko Jenerali Kurt Fuller, "watangiye gukemura iki kibazo," azakomeza imirimo y’umuyobozi w’agateganyo mu gihe iperereza ku ihohoterwa rivugwa rikomeje.
Vuba aha, T.D. Jakes yahakanye ibivugwa ko yari yitabiriye ibirori by’imibonano mpuzabitsina byayobowe n’umunyamuziki Sean Combs uzwi kandi ku izina rya Diddy. Uhagarariye Jakes yavuze ko ibirego ari "ibinyoma bidashidikanywaho kandi bidafite ishingiro."
Nk’uko ikinyamakuru Christian Post kibitangaza ngo Bishop TD Jakes yabwiye itorero rye mu gihe cya Noheri muri gahunda yiswe The Potter’s House Christmas Eve Service ko nta mpamvu ihari yatuma umuntu ahangayikishwa n’ibi birego. Kuva icyo gihe amashusho yahise agirwa Private.
"Ndabinginze mwese, mungirire impuhwe muhagarike kungirira impungenge, muhe Imana ishimwe n’icyubahiro" Jakes yavuze ibi mu gihe cy’amateraniro.
Bishop TD Jakes yanyomoje abamushinga kwitabira ibirori by’imibonano mpuzabitsina