× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni byiza ko abanza Imana imbere nubwo biba bitoroshye – Byinshi kuri album ya Justin Bieber yitwa Swag

Category: Artists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare

Ni byiza ko abanza Imana imbere nubwo biba bitoroshye – Byinshi kuri album ya Justin Bieber yitwa Swag

Justin Bieber yongeye kugaruka mu muziki mu buryo bwihariye kandi bwimbitse, abinyujije mu album nshya yise Swag, igizwe n’indirimbo 20 zirimo izifasha imiryango gukundana n’iziramya Imana.

Nubwo benshi bayakiriye nk’itunguranye, icyakomeje gutuma iyi album ivugwa cyane ni uko irimo aishusho y’ukwemera kutanyeganyega, dore ko asengera muri Kiliziya Gatolika, ikaba irimo n’ubutumwa bwo gusabana n’Imana kandi bushishikariza imiryango kubana mu bibi no mu byiza.

Album Swag yiganjemo amagambo yerekeye ubuzima bwo mu mutwe, inshingano mu muryango, n’amarangamutima akomeye nk’umugabo n’umubyeyi. Yatunguye benshi ubwo yayisohoraga ku wa 10 Nyakanga 2025, kuko hashize imyaka isaga ine nta yindi album yari yagasohoye nyuma ya Justice yo mu 2021.

Muri iyi album, Justin Bieber yibanze ku byiyumvo bihuye n’ukwemera kwe kwa Gikristo, agaragaza ko nubwo hari byinshi byamubayeho mu buzima – ibigeragezo, impaka n’imyitwarire itavugwaho rumwe – yagarutse ku Mana nk’isoko y’umutuzo we.

Muri Swag, indirimbo zafashije cyane abakunzi ba gospel ni izifite ubutumwa bwa gikirisitu, zirimo:
Forgiveness – Ni indirimbo isoza album, ikaba gospel y’ukuri. Yayikoranye n’umuvugabutumwa w’icyamamare Marvin Winans, ukunze kugaragara mu ndirimbo za Gikristo. Igaruka ku mbabazi, kwihana no kongera kwegera Imana.

Devotion – Igaragaza ukwigomwa n’icyemezo cyo kubaho mu buryo buhamye ubana n’Imana n’abo ukunda. Ni nk’isengesho ryo kwiyegurira Umuremyi.
Soulful – Iyi ndirimbo nubwo itarimo amagambo akomeye ya Gikristo, irimo kwiyoroshya, gusenga no gutekereza ku by’ingenzi mu buzima.

Dadz Love – Yanditswe nk’indirimbo ishimangira urukundo rw’umubyeyi, ariko irimo n’inyigisho zifatika ku nshingano z’umugabo mu muryango, zishingiye ku ihame ry’uko Imana ari yo ibanza mu rugo.

Ibi byose byerekana ko Justin atagarutse gusa nko gukora umuziki, ahubwo yinjiye mu rugendo rwo guhimbaza, aho ibihangano bye bisigira ubutumwa bukomeye abakunda gospel n’iyobokamana.

Album Swag ifite indi ngingo y’ingenzi: kubaka umuryango. Yafatanyije n’umugore we Hailey Bieber ndetse n’umwana wabo Jack Blues mu mashusho no kwamamaza album, bikaba byarakozwe nk’ubutumwa bwo kugaragaza ishingiro ry’urugo n’inshingano nk’uko Imana ibitegeka.

Ikinyamakuru The Washington Post cyagaragaje ko album Swag ifite ishusho y’ubuzima bw’umuntu ushaka kongera kubaka, avuga ko ibihangano nka Forgiveness ari kimwe mu bimenyetso bifatika by’uko Justin yongeye guhamya ko atandukanye n’ibyo yigeze kunyuramo, kandi ko ahora ashaka gusubiza Imana icyubahiro.

Ifoto yafatiwe mu mugi wa New York, Justin Bieber ari kumwe n’umugore we Hailey Bieber

Ifoto Justin Bieber yakoresheje yamamaza album, aho yari ateruye umwana we Jack Blues

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.