× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni bwo umuziki ugiye gutangira – Umuramyi Dusenge Elie nyuma yo guhabwa impamyabushobozi ihanitse

Category: Artists  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ni bwo umuziki ugiye gutangira – Umuramyi Dusenge Elie nyuma yo guhabwa impamyabushobozi ihanitse

Nyuma yo kubona impamyabushobozi akuye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, umuramyi Dusenge Elie yatangarije Paradise ko agiye gukora umuziki kurushaho.

Uyu musore ukiri muto wavutse ku wa 20 Mata 2000, umwe mu bafatwa nk’ahazaza heza h’umuziki wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ari mu banyeshuri babarirwa mu bihumbi bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma y’icyumweru kirenga asoje ibirori byo kwishimira ko yasoje amasomo ye mu Ishami rya Nyagatare, yavuze ko ashimira Imana yo yamubaye hafi kandi avuga ku muziki we yihebeye nyuma y’igihe kirekire yamaze aririmba indirimbo zisanzwe.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka Ndemezanya, Nifuza, Ku Musaraba n’izindi yagize ati: “Nari maze iminsi nitegura ibijyanye na Graduation, na byo byarangiye ariko byagenze neza;

Kwiga byari ibintu bigoranye, kwiga mbifatanya n’umurimo w’Imana n’utundi tuntu byari ibintu bitoroshye, bitugoye, ariko ubwo nsoje ndateganya ko 2025 uzaba ari umwaka wo gukora kuko Imana yo ihora impa indirimbo, ni uko ntajya nzisohora. Niteguye ko bizagenda neza.”

Mbere yuko atangira kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, Elie yaririmbaga indirimbo zisanzwe. Icyo gihe yasengeraga mu itorero ry’Abametodisite akiba mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gikundamvura ari na ho avuka.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yagize amanota amwemerera kwiga muri Kaminuza ya Nyagatare, ari na ho yatangiriye ibikorwa bye byo kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza.

Yabitangiye ubwo yahinduraga itorero agatangira kwifatanya n’itorero ryitwa Good Foundation ryo mu Karere ka Nyagatare aho yasoreje amasomo ye ya Kaminuza. Iri Torero riyoborwa na Bishop Niwemutoni Marie Gasana, akaba inshuti ya Elie cyane.

Yagize ati: “Twagize amasengesho y’iminsi itari mike, muri uko gusenga Umwuka w’Imana ugenda unzamo unyumvisha ko ari ibintu ntakwiriye kuba ndimo, anyereka iyindi shusho y’uwo nagakwiriye kuba ndi we. Isengesho rero ni imbaraga zihindura umutima, yarangiye mfashe umwanzuro ko ntazongera kuririmba indirimbo z’isi. Ni bwo nafashe umwanzuro wuko ngiye kubireka burundu.

Umushumba wanjye rero (Bishop Niwemutoni Marie Gasana) yaje kumbwira ati: ‘ubwo uretse kuririmba indirimbo z’isi, impano yawe Imana yaguhaye wayikoresha mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.’ Nahise mpera aho ngaho ntangira kuzikora. Nahise nandika iyitwa ’Nifuza.’”

Nyuma yaho yakoze: Nzakujya Imbere, Ndemezanya, Ku Musaraba, anashyira hanze amashusho y’iyo ndirimbo Nifuza yari imaze igihe ikoze mu majwi gusa. Kuri ubu ari gutegura imishinga myinshi y’indirimbo, ndetse zimwe zizatangira kujya hanze mu gihe kiri imbere, uko Imana izajya imushoboza.

Mu mwaka utaha, Dusenge Elie ateganya kuzakora ibikorwa by’umuziki byinshi
RHOYEHRWA N’INDIRIMBO “KU MUSARABA” YA ELIE IRI MU ZAKUNZWE CYANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Hashimwe yesu watsinze satani, kandi paradise muhabwe umugisha mwinshi

Cyanditswe na: DUSENGE ELIE   »   Kuwa 06/11/2024 14:54

Komezerezaho nukuri Imana mukomeze mubane dushimiye n’Imana yakubashishije

Cyanditswe na: UWAMAHORO Laurentine   »   Kuwa 06/11/2024 07:52