Umuhanzi Sibomana Emmanuel wamamaye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana ku mazina ya Emmy Vox, yisunze Ben Muragizi, baba aba mbere mu gutangiza umwaka wa 2025 basohora indirimbo bise Warakoze.
"Ibyo amaso yange yabonye biruta ibyo nakumviseho, nabonye ibirenze. Iyo mbitekerejeho, mbura amagambo nakoresha ngushimira. Uko bukeye n’uko bwije ni ko nsubiza amaso inyuma, maze nkibuka aho wankuye, nkibuka uko wanzahuye. Ndagushimira. Narakubonye, nge narakubonye, ni nge wakwiboneye, narakwiboneye. Nari habi, ni ukuri nge nari habi, muri byose wankoreye narakwiboneye. Warakoze, warakoze, ndagushimira.”
Ni amwe mu magambo agize igitero cya mbere hamwe n’inyikirizo by’iyi ndirimbo Warakoze yagiye hanze ku isaha ya Saa Sita z’ijoro, ku wa 1 Mutarama 2025, umwaka ugitangira, bamwe basinziriye, abandi barangariye mu byo kurasa umwaka.
Emmy Vox ni umugabo wubatse, washakanye na Nathalie Justine ku wa 4 Ugushyingo 2023. Ubusanzwe, Emmy Vox azwi mu ndirimbo zamamaye cyane zirangajwe imbere n’iyo yise Ku Manga yasohotse mu wa 2021. Ni indirimbo yahuriyemo na Aime Frank na Rutabara, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 5 kuri YouTube. Si iyo gusa, azwi no mu zindi nk’Impundu, Amateka, Nakupenda n’izindi.
Ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda usohoye indirimbo mu mwaka wa 2025!
RYOHERWA N’INDIRIMBO WARAKOZE YA EMMY VOX NA BEN MURAGIZI