Benshi bakunze kwibaza ku myaka ye, mu gihe iyo bigeze ku nkomoko ye n’iy’inganzo biteza impaka za ngo turwane ndetse n’impagarara. Uyu ni umusizi Murekatete Claudine uherutse gushyira hanze igisigo yise "Amakiriro" kuri ubu akaba akomeje guharanira kwimana inganzo nyarwanda n’ubuvanganzo.
Hari abamwita umwuzukuru wa rukara wiyise "intahanababiri" bitewe n’ikirindiro mu nganzo, gusa bakibaza aho buriya buranga n’inzobe yavuye. Hari uwo nigeze kumva amutsindirira kuba umuvandimwe wa Nzayisenga Sophia umwe mu bakirigitananga beza u Rwanda rwahawe na Gihanga, uyu nawe afite impamvu z’ibyiringiro bye, ariko nanone hari uwigeze kumwitiranya n’uwakomotse mu rukiryi rwa Sebatunzi, uyu nawe ntiwamutera ibuye.
Bitewe n’uburyo bwe bwa nyabwo agamika ijosi no kuberwa no gutega urugori bavuga ko "nta gushidikanya uyu mukobwa akomoka i bwami cyangwa se mu biru". Ibi se byo ndinde wo kubihakana, na nyir’ubwite atarabihakana? Imvugo ye nziza irakamuhama.
Turacyari ku musizi Murekatete Claudine. Nyuma y’Iminsi mikeya ahaye abakunzi be igisigo yise "Amakiriro" ho indamukanyo, benshi bakomeje gutangaza ko banyuzwe n’iki gisigo.
N’ikimenyimenyi ntakibona umwanya wo kugoheka, uretse ko aracyategereje uwo bazagohekana ucyibereye mu ibanga. Kuri ubu ahorana ubutumire ku bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda rwa Gasabo, hagamijwe gusobanura imvano y’ubu buvanganzo bwa nyabwo.
Paradise twaramwegereye tugirana ikiganiro.
Avuga ku mvano y’iki gisigo, Umusizi Murekatete yagize ati" Igisigo "Amakiriro" cyaje ubwo nari mu bitekerezo mu ijoro ndiho ndushaho kwibuka ikiganiro nari nagiranye n’inshuti yanjye ya bugufi.
Igisigo "Amakiriro" gikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima bw’inshuti yanjye ya bugufi. Nifuzaga kwerekana ubuzima bugoye abana bava mu cyaro bajya mu mijyi itandukanye babaho, ariko nifuza gutanga ubutumwa ku babyeyi bafite imyumvire yo gutega Amakiriro ku bana bagiye gushakira ubuzima mu mujyi.
Kenshi usanga ababyeyi baba bumva ko bahiriwe bigwijeho ifaranga nyamara bakirengagiza ko iyo mijyi abana babo bagiyemo ntawe basanze wo kubagirira impuhwe rimwe na rimwe ntaho kurambika umusaya ntawe kuganyira amakuba akomeye bahura nayo.
Yakomeje agira ati: "Ababyeyi bafite imyumvire yo kumva ko abo bana ari abo guhora baturwa ibibazo bite ku kumenya ibibazo abana bafite kuruta Amakiriro babitegaho hato batazisanga bateye abana kwishora mu iraha nka MAKIRIRO uvugwa muri iki gisigo!
Yakomeje agira ati: "Amakiriro ni igisigo gisigiye inganzo yanjye ishusho nziza kubera ubutumwa bw’inkuru ya MAKIRIRO ubu yamaze kuba iya benshi bugikubiyemo
Nk’uko byavuzwe haruguru, iki gisigo cyarengeje inganzo ye impinga kikaba gikomeje kubica bigacika mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. Yagize ati: "Bivuze ikintu kinini ku nganzo y’Umusizi Murekatete ni amashimwe ku Mana ariko kandi ni umukoro ukomeye wo kwibaza ikigiye gukurikira "Amakiriro".
Murekatete Claudine azwi nk’umwanditsi mwiza w’ibisigo n’ibihozo, ni umwe mu batoye inganzo yo guhohoza mu ijwi rye ryiza rihogoza. Ibi bimugira umuririmbyi mwiza. Azwiho gutaramira neza abamuraritse, ibi bigatuma ntawamurambirwa igihe ageze ku ruhimbi.
Ni umwe mu bari beza bafite ikimero n’igikundiro, ni inyamamare nka ya marembo arembuza bose, ibi bimugira umwiza mu beza, ni umukobwa uteye neza kandi ushinguye, benshi iyo bamurebye mu gitaramo cyo ku karubanda, bakitegereza no ku giteranyo cy’umugaramirizo, bituma bamubonamo uwataramira neza i kambere ahabera urugamba rw’abantu babiri bakuze ariko babiherewe umugisha n’Imana n’abakuru.
Abatebya bati: "Uyu mukobwa ni umwamikazi w’ibinezaneza, hahirwa umusore wasenze uzamutuza mu gituza gitatse ubusitani butagatifu karemano, uretse ko mutaramanye i kambere, ubanza umunsi wakubera amadakika".
Ibi bituma ahorana urugamba rwa ba ruvumbitsi baba bashaka kumugabaho ibitero shuma, gusa akabatsindisha isengesho no gushishoza.
Hari igihe mba niyicariye mu nyegamo nk’abandi basaza nkibaza nti: "Ese ubu ninde Murekatete azabwira ati: "Musore mwiza ushinguye, benshi baraje nugarira amarembo nifashishije imyugariro, ariko wowe sinkibashije gutera imigeri, ngwino mwiza wanjye, bwugamo buteye ubwuzu, tera intambwe werekeje za Karuruma, wake ikaze wakirizwe umukuzo, ngwino "Iwacu bazagukoshe"!
Murekatete Claudine ni umwe mu bahanzwe amaso n’amatwi mu ijoro ry’Ubusizi n’inganzo aho yararitswe na Kibasumba Confiance. Ni ijoro ry’ibyishimo riteganyijwe kuwa 18/10/2024 mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali. Tumwifurije ishya n’ihirwe.
Umusizi Murekatete akunzwe mu gisigo gishya "Amakiriro"