× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni abavandimwe! The Legacy of Worshippers batanze ituro ry’impongano mu ndirimbo "Naramuhawe"-VIDEO

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni abavandimwe! The Legacy of Worshippers batanze ituro ry'impongano mu ndirimbo "Naramuhawe"-VIDEO

Itsinda ryitwa "The Legacy of Worshippers rigizwe n’abavandimwe b’abaramyi batuye muri Amerika, ryasohoye indirimbo nshya: “Naramuhawe” igaruka ku rukundo Imana ikunda abatuye mu isi rwatumye itanga Kristo Yesu ho igitambo gikiza ibyaha.

Iri tsinda, The Legacy of Worshippers, ryatangijwe n’abavandimwe b’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana batuye muri Leta ya Maine muri Amerika.

The Legacy of Worshippers yihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana mu mahanga yose.

Kuri ubu ubu rikaba ryamaze kwinjira ku rutonde rw’amatsinda agizwe n’abavandimwe rikaba ryahise rinagaburira abanyotewe n’ubutumwa bwiza indirimbo ifite amavuta yise’’ Naramuhawe. Iyi ndirimbo yaryo ya mbere ikaba igizwe n’amajwi ndetse n’amashusho -

Ni itsinda ryagabiwe impano zitabarika.Hejuru y’impano yo kuririmba, harimo n’abafite impano zo gucuranga, gufata amashusho, ndetse no kuyatunganya. Ibi bibongerera imbaraga zo kurushaho gukorera hamwe mu kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza.

Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bafite amajwi meza ayunguruye dore ko bamwe muri uyu muryango ari abaramyi bafatwa nk’inkingi za mwamba mu itsinda rya True Promises Ministries, ishami rya U.S.A.

Mu ndirimbo ’Naramuhawe’ aba bavandimwe bahamya ko Imana yahaye abatuye isi yose Umwana wayo Yesu: Isoko y’agakiza k’imitima n’imibiri.

Bakomeza bahamya bati, ‘Agakiza k’imibiri n’imitima kabonerwa mu izina rya Yesu. Mbega umugisha kuba inshuti ya Yesu, ubugingo bwanjye buhishanywe na Kristo mu Mana, ndi umuragwa mu bwami bw’ijuru.’

The Legacy of Worshippers, yifatikanyije n’abantu bose bizeye Umwami YESU Kristo, yishimira ko bahawe Umwuka Wera ari we mufasha mu ntege nke za muntu kandi akayobora abamwizera mu kuri kwose bikabatera guhamya ko nta bwoba bwo kuyoba inzira.

Imbuga nkoranyambaga ni zimwe mu miyoboro iri tsinda rikoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose binyuze mu ndirimbo aho basangiza benshi amashusho y’ibihe byihariye bagenda bategura byo kuramya no guhimbaza.

Abagize iri tsinda batangaza ko hari ibihangano byinshi bategura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Ku yandi makuru yisumbuye mwabahamagara cyangwa mugakoresha WhatsApp kuri iyi numero: +1 (207) 239-6483.

Itsinda The Legacy of Worshippers ry’abavandimwe ryahagurukiye kwamamza ingoma ya Kristo

REBA INDIRIMBO "NARAMUHAWE" YA THE LEGACY OF WORSHIPPERS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.