× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ngoma: Biteguranye ubwuzu ibitangaza nk’uko Imana yabikoresheje Ev. Dana Morey mu Karere ka Kirehe

Category: Crusades  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Ngoma: Biteguranye ubwuzu ibitangaza nk'uko Imana yabikoresheje Ev. Dana Morey mu Karere ka Kirehe

Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hagiye kubera igiterane cy’amateka cy’umukozi w’Imana Ev. Dr. Dana Morey. Ni nyuma yo kuva mu Karere ka Kirehe aho benshi babonye gukora kw’Imana bagakira indwara, abafite ibyifuzo binyuranye bigasubizwa.

Kirehe yanditse amateka yo kwitabira bihebuje igiterane cya Dana Morey. Amakuru Paradise yatohoje mu bazi neza imibare ni uko hashobora kuba haritabiriye abarenga ibihumbi 60 ku munsi umwe. Ibi bivuze ko mu minsi 4 iki giterane cyamaze, hitabiriye abarenga ibihumbi 240. Yesu ni Umwami!!

Nyuma ya Kirehe, Ev. Dana Morey agiye gukomereza mu Karere ka Ngoma aho naho afite igiterane gikomeye cy’ibitangaza n’umusaruro. Ni ibiterane ategura binyuze mu muryango mpuzamahanga witwa A Light to The Nations uyoborwa muri Afrika na Pastor Dr Ian Tumusime. Rose Muhando na Theo Bosebabireba bazaririmba muri iki giterane cya Ngoma.

Evangeliste Dana Morey yashoje igiterane cy’Iminsi ine cyaberaga mu Karere ka Kirehe asiga yatuye amagambo y’umugisha ku Gihugu by’umwihariko asabira Umugisha umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda n’abo bafatanya kuyobora.

Kuwa 10 Werurwe 2024 ubwo yasozaga igiterane cya Kirehe cyabereye ku kibuga cya Ruhanga, umuvugabutumwa wiyeguriye Imana, Dana Morey yatuye amagambo akomeye ku bayobozi b’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni igiterane gisize mu karere ka Kirehe hari impinduka mu buryo bw’umwuka n’ubw’Inyuma ku mubiri.

Ev. Dana Morey yabwiye Abanyakirehe ko yabakunze cyane ndetse avuga ko azabakumbura ariko yishimira cyane ko n’ubwo batakongera kubonana mu isi bazahurira mu Ijuru. Yagize ati “Iyaba byashobokaga mwese nkabashyira mu ndege nkabajyana, ariko naho tutazongera guhura muri ubu buzima icyo nzicyo nuko mwakijijwe tuzahurira mu ijuru.”

Iki giterane gitegurwa n’umuryango w’ivugabutumwa wa ALN (A Light to the Nation) umuryango uyobowe na Ev Dana Morey wo muri Amerika. Guhera kuwa kane, Iki giterane cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo Ivugabutumwa ryasize benshi bahindukiriye Yesu ndetse n’ibitangaza birimo no gukira kw’indwara zari zarabaye karande ku bantu.

Sibyo gusa byabaye muri iki giterane kuko abakitabiriye banagize amahirwe yo gutombora ibikoresho bizabafasha mu kwiteza Imbere no kuva mu bukene. Muri byo harimo Amagare, Moto, Television, Telephone, ndetse n’inka.

Ev. Dana Morey yarahamagawe pe!!

Pastor Dr. Ian Tumusime niwe uyobora A Light to the Nations muri Afrika

Mu Karere ka Ngoma hagiye kubera igiterane gikomeye muri iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.