Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, harimo n’abari mu Rwanda, barizihiza Umunsi Mukuru w’Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu.
Uyu ni wo munsi mukuru ukomeye mu mwaka kuri bo, kuko bawufata nk’itegeko Yesu ubwe yasize ahaye abigishwa be, ubwo yababwiraga ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19) "
Icyo uyu munsi usobanuye
Abahamya ba Yehova bizihiza uyu munsi bibuka igitambo Yesu Kristo yatangiye abantu, ubwo yapfaga kugira ngo acungure abantu ku cyaha n’urupfu. Bavuga ko urupfu rwa Yesu ari rwo rufite agaciro kadasanzwe, kuko rutanga icyizere cy’ubuzima bw’iteka ku bantu bose.
Uko umuhango wateguwe
Amateraniro y’Urwibutso atangira izuba rirenze, akamara isaha imwe. Hatangwamo imbwirwaruhame isobanura akamaro k’urupfu rwa Yesu n’icyo rusobanuye ku bantu. Nanone hatangira indirimbo n’isengesho ritangwa n’umwe mu Bahamya ba Yehova, hagasoza n’indi ndirimbo n’isengesho.
Itandukaniro n’indi minsi mikuru
Abahamya ba Yehova batandukanye n’andi madini ya gikristo mu buryo bizihizamo uyu munsi. Nubwo Pasika yizihizwa n’abandi nk’umunsi w’izuka rya Yesu, bo bibanda ku rupfu rwe, kuko ari rwo rufite agaciro kadasanzwe mu mugambi w’Imana wo gucungura abantu.
Gahunda y’Urwibutso
Uyu munsi mukuru wizihizwa rimwe mu mwaka, ku itariki ya 14 Nisani hakurikijwe kalendari ya Bibiliya, ihuzwa n’imbonerahamwe y’ukwezi. Mu mwaka wa 2025, uyu munsi wahuriranye n’itariki ya 12 Mata.
Abahamya ba Yehova batumiye abantu bose, hatitawe ku idini cyangwa inkomoko, kugira ngo bitabire uyu muhango w’ingenzi