Imibare idasanzwe y’abakiriye agakiza, indirimbo, amasengesho n’ibitangaza bikomeye ni byo byaranze icyumweru cy’ivugabutumwa rikomeye ryabereye muri Uganda, mu gace ka Bweyale, kuva ku wa 3 kugera ku wa 6 Nyakanga 2025.
Byabereye muri Bweyale, mu biterane byateguwe n’umuryango A Light to the Nations, uyobowe na Pastor Ian Tumusiime ku ruhande rwa Afurika, ku bufatanye na Evangelist Dana Richard Morey, Umunyamerika wamenyekanye mu murimo w’ivugabutumwa mpuzamahanga.
Bweyale: Ivugabutumwa ryo kuvana imbaga mu bubata bw’icyaha
Guhera tariki ya 3 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, mu mujyi wa Bweyale, A Light to the Nations yatangije Miracle Gospel Harvest, igikorwa cy’ivugabutumwa cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse imihanda yose. Mu gihe cy’iminsi ine, ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana bwatangwaga ku buryo busobanutse, bwatambukaga no mu bindi bice by’aka karere biciye mu byitwa satellite crusades,.
"Satellite crusades" ni amagambo akoreshwa mu rwego rw’ivugabutumwa, asobanura ibiterane by’ivugabutumwa bibera ahantu hatandukanye icyarimwe, bigahuza abantu n’ubutumwa buva ku giterane nyamukuru binyuze mu ikoranabuhanga (nk’ama-écran manini, televiziyo, radio, livestream, n’ibindi).
Abantu batandukanye baje bafite inyota y’Ijambo ry’Imana n’imibabaro myinshi. Benshi bitabiriye ubutumire, bafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Evangelist Dana Morey yabibukije amagambo akomeye ya Bibiliya: “Ibihembo by’icyaha ni urupfu”, asaba buri muntu gufata icyemezo cyo guhindukira, kureka icyaha, agasanga Imana.
Ibikorwa birenze amagambo: Indirimbo, ibitangaza n’umurimo ugaragaza impuhwe
A Light to the Nations ntiyagarukiye mu magambo y’Ijambo ry’Imana gusa. Mu rwego rwo kugera ku bantu bose harimo n’abakunda siporo, hateguwe amarushanwa y’umupira w’amaguru aho igikombe cyahawe ikipe yatsinze cyari inka ifite amaguru ane – igihembo kidasanzwe cyatangaje benshi.
Mu bindi bikorwa, abavugabutumwa bagerageje kwimakaza umuco w’ubuzima bufite ireme, buhuje umubiri, umutima n’umwuka. Abahagarariye amatorero yaho bahawe amahugurwa yihariye mu gutegura abajyanama b’ubuzima bwo mu mwuka (counselors), ndetse barasengerwa kugira ngo bagire uruhare mu gukomeza umurimo nyuma y’ibiterane.
Dana Morey yakiriwe n’imbaga
Nubwo itangazwa ry’urugendo rwa Evangelist Dana Morey muri Uganda ryari ryavuzwe cyane mu itangazamakuru, abaturage ba Bweyale batunguwe no kubona urusengero rwuzuye abantu baje kumwakira ku mugoroba wo ku wa 2 Nyakanga. Abantu babarirwa mu magana bateraniye hamwe bafite amatsiko n’umunezero, berekana ko bari biteguye kwakira ubutumwa bwari bugiye kuvugwa.
Amagambo ashishikaje yavuzwe ku munsi wa kabiri: Guhindura umutima
Ku munsi wa kabiri w’ivugabutumwa, Evangelist Dana Morey yagaragaje uburemere bw’icyaha n’ingaruka zacyo. Yashishikarije abantu guhinduka, gukunda Imana no kutemera ibishuko by’isi. Yakomoje ku nkomoko y’ibishuko n’ukuntu umunyabyaha agomba guhindura ibyo yifuza kugira ngo ahindure ubuzima bwe.
Umunsi wa gatatu: Yesu akomanga ku mutima wawe
Ubutumwa bw’umunsi wa gatatu bwavugaga buti: “Yesu arakomanga ku rugi rw’umutima wawe.” Ni ubutumwa bwakiriwe n’abantu batabarika, haba muri Bweyale nyirizina, haba no mu bindi bice byari byahawe uburyo bwo kwakira ubu butumwa biciye kuri ‘livestream’. Abantu barapfukamye, abandi bararira, abandi bararirimba… biragaragaza ko hari impinduka iri kuba mu mitima y’abantu.
Grand Finale: Imvura, ubushyuhe, imbaga y’abantu… ariko Yesu yaratsinze
Ku munsi wa nyuma, abantu barenze imbibe z’amadini n’inkomoko, bahangana n’imvura n’ubushyuhe bagamije kumva Ijambo ry’Imana. Byari ibihe bidasanzwe. Abantu bagiye bahagarara amasaha n’amasaha kugira ngo bumve ubutumwa, bahabwa amahirwe yo kwakira agakiza no gukira mu buryo bw’umwuka n’umubiri.
Mu byatangaje benshi, ni uburyo amashusho y’ivugabutumwa yatambutswaga kuri za trucks ziri kure ya Bweyale ariko zigashobora gukusanya imbaga y’abantu, bakabitazira gushaka Umucunguzi.
Lugazi na yo yitezweho byinshi
Nyuma ya Bweyale, igikorwa cya Miracle Gospel Harvest kizakomereza i Lugazi kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Nyakanga 2025. Pastor Ian Tumusiime, uyoboye A Light to the Nations muri Afurika, yavuze ko intego ari ugukomeza kugera ku bantu batari barigeze bumva ubutumwa bwiza mu buryo burambuye, binyuze mu murongo wa Bibiliya.
A Light to the Nations irakataje mu murimo wo guhindura isi binyuze mu Ijambo ry’Imana. Ku bufatanye na Evangelist Dana Morey, ibikorwa byo gusakaza urukundo rwa Yesu muri Afurika bikomeje kwaguka. Nk’uko byatangajwe n’abategura ibi biterane, intego si imibare, ahubwo ni ubugingo buhindukira bukemera Yesu.
Dana Morley
Ababarirwa mu bihumbi bakiriye agakiza, abandi bahabwa impano muri tombola
“Sin came, destroyed, and ruled—but Jesus came, healed, saved, and reigned forever.”