× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nezerwa Family Choir ifite uburambe bw’imyaka 23 mu kuririmba yateguje indirimbo "Kunkumura"

Category: Choirs  »  14 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nezerwa Family Choir ifite uburambe bw'imyaka 23 mu kuririmba yateguje indirimbo "Kunkumura"

Korali ibarizwa ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, Nezerwa Family Choir ifite uburambe bw’imyaka 23 mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje indirimbo nshya yitwa "Kunkumura".

Mu gihe umurimo w’ubutumwa bwiza mu Rwanda ukomeje gutera imbere, hari itsinda ry’abaririmbyi ryihariye ryigaragaza mu kuririmba indirimbo z’ubwiza bwa Kristo n’ubutumwa bwo guhindura imitima ya benshi.

Ni Nezerwa Family Choir, korali yatangiye mu 2002 mu buryo bworoheje, ariko ikaba imaze imyaka 23 ikora umurimo w’Imana, yibanda ku gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ivugabutumwa.

Nezerwa Family Choir yatangiye mu buryo bwa korari y’abantu 12, benshi muri bo bari abanyeshuri, mu Itorero rya ADEPR National ryahoze ari Kimisagara ya kabiri.

Uko imyaka yagiye ishira, korali yaje gukura, aho kugeza ubu ifite abaririmbyi basaga 100, bakora umurimo w’Imana mu buryo buhoraho mu turere twinshi tw’Igihugu, bakabwiriza ubutumwa bwa Kristo, kandi bagakora ibikorwa byo guhindura imitima y’Abakristu n’abatari Abakristu.

Mu myaka yashize, Nezerwa Family Choir yasohoye indirimbo 11 mu buryo bw’amajwi ndetse na 3 z’amashusho, harimo indirimbo iheruka gusohoka yiswe “Golgotha”, yakozwe n’umuramyikazi uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya Imana, Umwariwase Yvonne uherutse no gusohora indirimbo ye bwite yise Ku Musaraba.

Aho ni ho havuka umuhanzikazi ukomeye, Bonnet wo mu itsinda Bonte & Bonnete, baherutse gushyira hanze indirimbo bise Izuba Ryange. Ubumwe bw’aba bahanzi n’abaririmbyi bahuriye muri iyi korali, butanga imbaraga nshya ku murimo bakora.

Ubu korali iri gutegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Kunkumura”, biva ku nshinga gukunkumura, cyangwa gukunguta kugira ngo ikintu cyafashe ku kindi kiveho, urugero nk’ivumbi, aho bo barigereranya n’ibyaha bikwiriye gukunkumurwa.

Izasohoka ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025, ikaba yitezweho kuzongera kwagura ubutumwa bwiza bwa Kristo mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyuma y’uruhare rwayo rugaragara, Perezida wa Nezerwa Family Choir, Twizeyimana Silas, yatangaje ko korali yashyize imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo mu Gihugu hose, ndetse no gufasha abantu gukiranuka.

Yagaragaje ko iyi korali idashobora gukorera ku ruhande rumwe gusa, ahubwo ko ari umuryango mugari ugaragaza ubufatanye bw’abaririmbyi, abayobozi b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda no ku rwego rw’isi, ndetse n’abafatanyabikorwa bari mu Gihugu imbere n’abo mu mahanga (diaspora).

Twizeyimana Silas yasoje avuga ati: "Turashimira abaririmbyi bose bihanganye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha."

Nezerwa Family Choir ni urugero rw’uko umurimo w’Imana ushobora gukorwa n’abantu batitaye ku bushobozi bwabo bw’imari cyangwa ku kuba bafite ibikoresho bihambaye, nk’uko umwe mu baririmbyi utashatse kwivuga izina yabitangaje.

Mu myaka ya mbere, korali yari korari y’abantu bake, ikorera mu buzima buciriritse, itagira abaterankunga, ariko Imana ikabafasha gukora umurimo wayo. Uyu murage w’ubutumwa bwiza, wubakiye ku mbaraga z’abaririmbyi n’abafatanyabikorwa, wererekanye ko ubutumwa bwiza burushaho gukura mu gihe abantu bashyize hamwe umutima n’imbaraga zabo.

Nk’uko Zaburi 150:2 ibivuga: "Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi," Nezerwa Family Choir, kuva mu 2002 kugeza uyu munsi, iracyashimisha imitima y’abantu binyuze mu ndirimbo zayo, kandi ikomeje gukura no gutanga ubutumwa bwo guhindura imitima y’Abanyarwanda n’abandi benshi ku isi.

President wa Nezerwa Family Choir (iburyo) na president wungirije (ibumoso)

President wa Nezerwa Family Choir

Reba indirimbo baheruka gushyira ganze, Golgotha, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.