Umuramyi Sharon Gatete wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Nzategereza" kuri ubu afite ishimwe rirangurura nyuma yo gushyira Album ye ya 1 ku isoko mpuzamahanga.
Nyuma yo gushyira iyi Album hanze, Sharon Gatete yaganiriye na Paradise. Ubwo yabazwaga kugaragaza imvamutima ze nyuma yo gushyira iyi Album ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yagize ati:
"Nezerewe cyane no gushyira hanze album yanjye yambere, ndashima Imana isohoza amasezerano, ndashimira umuryango n’incuti bambaye hafi cyane, ndanashimira abankurikirana cyane ko banshyigikira Kandi bakakirana yombi ibyo mbagezaho".
Abajijwe impamvu indirimbo ze zitaragera kuri YouTube dore ko kuri ubu uhasanga indirimbo ebyiri gusa arizo "Nzategereza" ndetse n’iyitwa "’Umukunzi", yagize ati: "Indirimbo zanjye zabanje kugera ku ma audio digital platforms kubera ko audio zabaye tayali mbere y’amashusho.
Kandi kuzumva ni ubuntu ku mbuga zose nazishyizeho usibye nka iTunes bisaba amafaranga make cyane platforms zabo zibagaragariza kubifuza kunshyigikira, ariko na video vuba aha ndagenda nzibagezaho, imwe imwe kuri YouTube".
Nyuma yo gushimisha abitabiriye igitaramo cyiswe "Nzategereza live recording concert", abakunzi be bakomeje kumusaba kuzategura igitaramo cyagutse kandi kikabera ahantu hagutse.
Mu gusubiza iki kibazo, yavuze ati: "Amakuru ajyanye n’igitaramo ntabwo turagira icyo tuyavugaho kuko twifuza kubanza kugeza album ku badukurikira hanyuma hagira igikurikiraho nacyo bakazakimenyeshwa mu gihe gikwiriye".
Sharon Gatete ni umwe mu baramyi b’abahanga ukunzwe kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye ahanini bitewe n’ijwi rye ryuje ubuhanga n’imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ’’Nzategereza’’ imwe mu ziryoheye amatwi kandi zikoze neza.
Kuva atangiye umuziki, yateguye igitaramo kimwe kikaba cyariswe "Nzategereza Live Concert" yafatiyemo amajwi n’amashusho y’indirimbo ze nshya. Ni nyuma y’uko atangiye kuririmba ku giti cye dore ko ubusanzwe azwi cyane muri Kingdom of God Ministries.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Sharon Gatete yavuze ko impamvu yitiriye iki gitaramo iyi ndirimbo "Nzategereza", ni ukubera ko "ifite ubusobanuro bunini ku buzima bwanjye n’uburyo yakiriwe byanyongereye imbaraga zo kurikomeza".
Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, uyu muhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yavuze ko yakuze abona Mama we ari umuririmbyi ukomeye muri korali, bituma akunda kuririmba kuko yiyumvagamo iyi mpano.
Ubwo yasozaga amasomo y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yafashe umwanzuro wo gukomereza amasomo ku ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo rizwiho kuba ryaranyuzemo abahanzi b’ibyamamare muri muzika. barimo Yverry, Igor Mabano, Ariel Ways, Kenny Sol n’abandi.
Sharon Gatete yavuze ko nyuma yaje gukomereza ubuzima bw’umuziki mu gihugu cya Kenya aho kuri ubu arimo kwiga amasomo ya muzika ku rwego rwa Kaminuza, akaba afite inzozi zo kuziga umuziki kugeza ku rwego rwa ’Doctorat’ (PhD).
Yavuze ko yifuza kujya aririmba abantu bagakira indwara. Ati: ’’Ndifuza kuba umunyamuziki urenze kuririmba gusa, ahubwo ndifuza kuba umuganga uvuza umuziki (Muzic Therapist) n’umucuruzi wa rwiyemezamirimo wa muzika (Music Business Woman).
Sharon Gatete yashyize hanze Album ye ya mbere "Nzategereza"