× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

New City Family Choir yishimiye ibihe byiza yagize muri "Bucece Album Launch"

Category: Choirs  »  11 January »  Alice Uwiduhaye

New City Family Choir yishimiye ibihe byiza yagize muri "Bucece Album Launch"

New City Family Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ahazwi nko ku itorero rya Ruhanga/Kinigi, Intara y’ivugabutumwa ya Ruhanga, ndetse kandi Firidi (Field) ni iy’Amajyaruguru.

Kuri uyu 06 Mutarama 2024 ni bwo New City Family Choir bakoze igitaramo cy’amateka aho bari bagamije gushyira ahagaragara umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi n’amashusho (Bucece Album Launch).

Ni alubumu bitiriye indirimbo yabo yitwa "Bucece". Ni igitaramo kitabiriwe cyane. Iyi korali yakoze ku mutima abakunzi bayo yaba ababonetse n’abatarabashije kugerayo babizirikanye ku mutima. Ibi byose ni inkomoko y’imirimo myiza iranga iyi korali. SI ibyo gusa kandi iyi korali yari yarimbye cyane.

Iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa munani zirengaho ndetse kitabirwa n’amakorali y’abashyitsi atandukanye dusangamo "Abakurikiye Yesu Choir SDA guturuka Muhima/Kigali ndetse na Kugana Yesu Choir SDA yaturutse i Gahogo aha ni mu karere ka Muhanga na Korali Intwari za Kristo. SI ibyo gusa kuko n’abana bato (Junior) ba New City Family Choir bateye ingabo mu bitugu kuri bakuru babo.

Mu magambo umuyobozi wa New City Family Choir, Bisamaza Jacques yatangaije Paradise, yashimiye Imana yabafashije gukora uyu muzingo ugizwe n’indirimbo icumi (10) kuko rwari urugendo rutoroshye rusaba amaboko.

Ygaize ati: “Iki gikorwa nticyari cyoroshye namba kuko cyadusabye ubwitange bukomeye haba umwanya, amafaranga ndetse no kugiha agaciro. Kugeza ubu tuvugana, umuzingo wadutwaye Miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda (11,000,000Frw), tukaba tubasaba gukomeza kutuba hafi”.

Si umuyobozi wa korali gusa kuko Uwimana Fikili Jayden utoza New City Family Choir, yemeje ko batazahwema gukora neza kuko iyo ukoze neza ubisanga imbere, anizeza abakunzi ba New City Family Choir ko imirimo itarangiye ko ahubwo uyu muzingo wa kabiri bise ‘Bucece’ ubahaye imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane kugira ngo barusheho kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi bari hirya no hino ku Isi.

Mbere y’uko iyi korali ihabwa iri zina rya New City Family Choir, yatangiye ari iy’abana bato nk’ab’imyaka itandatu (6) kugeza ku myaka icumi (10). Icyo gihe yitwaga Korali Turajyisiyoni, aha hari mwaka wa 2001.

Mu 2004 yaje guhabwa izina rishy ari ryo “New City", batangirana abaririmbyi 9, kuri ubu ikaba yaragutse ku kigero kiri hejuru kuko bageze ku baririmbyi 66 barimo abayibamo umunsi ku munsi n’abandi baba hirya no hino kubera impamvu zitandukanye abo benshi dukunze kwita (Diaspora).

New City Family Choir barashima Imana yabiyeretse mu giterane baherutse gukora

Kuganza Yesu Choir ya Gahogo SDA muri Muhanga

Abahamya ba Yesu ikorera umurimo w’Imana muri Kigali kuri Muhima SDA

Ni igiterane cy’amateka cyabatwaye Miliyoni 11 Frw

RYOHERWA N’IGITARAMO CYA NEW CITY FAMILY CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.