× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Netanyahu wa Israel ashobora kwisanga wenyine! Ibindi bihugu byagiye kuri Palesitine

Category: Leaders  »  3 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Netanyahu wa Israel ashobora kwisanga wenyine! Ibindi bihugu byagiye kuri Palesitine

Ibihugu bigera ku 145 mu bihugu 193 bigize Umuryango Wunze Ubumwe w’Uburayi (EU), bimaze kuva kuri Isirael, bishyigikira ko Palesitine na yo ihabwa ubwigenge bwuzuye. Uyu munsi hiyongereyeho ibindi bitatu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu, ababajwe no kuba ibihugu bimwe na bimwe bitangiye kumuvaho kandi byari bimushyigikiye, bigashyigikira Palesitine yita amashitani.
Ibi ni ibyo Abaminisitiri b’Intebe muri ibyo bihugu batangaje:

Simon Harris, Minisitiri w’Intebe muri Ireland yagize ati: “Uyu munsi, igihugu cya Ireland Noruveje na Esipanye, twishyize hamwe tugiye kwemeza Palesitine nk’igihugu, twese tugiye gufatira hamwe inshingano zose zishoboka zigomba gutuma ibi byose bikorwa.”
Yakomejeavuga ko igihugu cye gishyigikiye ko Palesitine ihabwa ubwigenge, ikagira demokarasi n’ubuyobozi bwayo.

Pedro Sanchez, Minisitiri w’Intebe wa Esipanye yagize ati: “Nyuma yo kugera ku mwanzuro wavuye mu biganiro ku mpande zose, no gutega amatwi ibyo abaturage ba Esipanye bifuza, igihugu cya Esipanye kigiye kwemeza Palesitine nk’igihugu cyigenga. Niba hari ikintu kimwe kigaragara neza mu buryo bushoboka, ni uko Netanyahu Benjamin nta mahoro na make ashaka kuri Palesitine.”

Yakomeje avuga ko badakwiriye kwitwaza ibyabaye ku wa 7 ngo bakomeze kwica inzirakarengane agira ati: “Yego kurwanya iterabwoba nyuma y’ibyabaye ku itariki 7 Ukwakira 2023 ni byo birumvikana, ariko Netanyahu ari guteza akababaro n’agahinda n’uburibwe bukomeye ku baturage ba Gaza, no muri Palesitine muri rusange. Igisubizo cya Leta ebyiri zigenga ni cyo gisubizo cy’ukuri.”

Jonas Gahr Store, Minisitiri w’Intebe wa Noruveje yagize ati: “Gushyigikira ko igihugu cya Palesitine kiba igihugu cyigenga, ni mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu isi yose, kandi iki ni cyo gihe cyo guhamagarira ibindi bihugu bisigaye byose gukora nkatwe, bakemeza Palesitine nk’igihugu.”

Ibi babitangaje mu Cyumweru gishize, ariko uyu munsi tariki ya 30 Gicurasi 2024, ni bwo bamanitse amabendera ya Palesitine mu bihugu byabo, mu rwego rwo kwemeza ko Palesitine ari igihugu cyigenga.

Netanyahu na we yabasubije agira ati: “Ibi bintu byakozwe na bimwe muri ibi bihugu bigize Umuryango Wunze Ubumwe w’Uburayi (EU) byo kwemeza Palesitine nk’igihugu cyigenga, ibi ni uguhemba iterabwoba.

Aya mashitani ntakwiriye guhabwa igihugu, bizatuma bakora nk’ibyo bakoze ku wa 7 Ukwakira 2023 kandi ntituzigera tubyemera. Guhemba iterabwoba ntibizigera biduhagarika ku guhagarika Hamas, kandi ntibizigera bizana amahoro.”

Palesitine ntiremezwa n’Umuryango w’Abibumbye ko ari igihugu cyigenga mu buryo bwuzuye, ariko ibihugu 145 byamaze kuyemeza muri 193 biwugize.

Hamas igitera Isirayeli, byafashwe nk’aho Isirayeli irengana, ibihugu byinshi birayishyigikira, gusa ubwicanyi yakomeje gukorera abatuye Gaza, ni bwo butumye ibi bihugu biyivaho

Netanyahu

Jonas Gahr Store

Pedro Sanchez

Simon Harris

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.