Birasaba kwifashisha ibyanditswe mu guhuza imbwirwaruhame ya Aline Gahongayire n’ibyanditswe byera.
Umubwiriza 3:1 Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.
Umwanditsi wa Bibiliya yageze ku gihe agaragaza ko buri kintu cyose kigira igihe cyacyo, hari igihe cyo guseka n’igihe cyo kurakara, icy’umunezero ndetse n’igihe cy’umubabaro. Birumvikana, bivuze ko ubwo hariho n’igihe cyo kuririmba n’igihe cyo kumanika inanga.
Nyuma yo gusohora indirimbo "Papa w’ibyiza", kuri micro za Paradise.rw Dr Alga ariwe Aline Gahongayire yabajijwe igihe azamanikira microphone cyangwa se igihe azahagarikira kuririmba.
Yifashishije Emoji iseka agira ati: "Cyera numvaga rwose niha igihe, nkibikora nk’umuziki gusa (kuririmba), ariko ubu isengesho ryanjye riravuga ngo Data nubona icyo wampamagariye ndangije kugikoreshwa uzakomeze ukore ugushaka kwawe".
Ndi nde wo kwikura ku kazi (yahise aseka) umukoresha wanjye mu gihe akinkeneye (yongeye araseka)".
Papa w’ibyiza, ni imwe mu ndirimbo abakunzi ba Gospel bakomeje kurata nk’uko Abisiraeli barataga urusengero rw’i Yerusalemu dore ko ifite amashusho meza n’imyambarire yuje ubuhanga.
Ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeza inkike zasenyutse dore ko hari umwe mu mikarago yuje ubuhanga benshi bakomeje gusangiza ababakurikira nk’aho yagize ati: "Wampinduriye amateka mu gihugu cy’agahinda nasizeyo ibendera".
Benshi mu bayumvise bakomeje guhamya ko ishobora kuzatuma havuka igihembo kitasanzwe muri Gospel kikitirirwa iyi ndirimbo. Aline Gahongayire avuga ko Papa w’Ibyiza atari indirimbo gusa, ahubwo ko ari Umuti".
Aline Gahongayire yavuze ko "Papa w’Ibyiza" ari umuti