× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa - Rev Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR yutswe inabi n’umupasiteri yahagaritse

Category: Pastors  »  August 2023 »  Our Reporter

Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa - Rev Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR yutswe inabi n'umupasiteri yahagaritse

Pasiteri Ntakirutimana Théoneste, wabaye Umuyobozi w’Ururembo rwa ADEPR muri Uganda na Rev Ndikubwimana Godfrey wasengeraga muri Paruwasi ya Remera, bahagaritswe na ADEPR, bahita bayisubizanya inani na rimwe (81).

Ntakirutimana yandikiwe ibaruwa abwirwa ko ku wa 17 Ukwakira 2022, yasabwe ibisobanuro kuko yagaragaye mu nama irwanya ubuyobozi bw’Itorero ADEPR. “Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za gishumba kubera ibyaha n’amakosa akomeye wakoze ku rwego rwa gishumba uhereye umunsi wakiriyeho iyi baruwa.’’

Mu gusubiza, na we yakoresheje imvugo ikaze asa n’uwumvisha Pasiteri Ndayizeye uyobora ADEPR ko yakoze ibidakwiye kandi na we atari shyashya. Ati: “Ndakumenyesha ko nta nshingano wampaye, bityo rero nta bubasha ufite bwo kuzinyambura kandi ibyo washingiyeho byose ari wowe bireba [ubikora].’’

Yakomeje avuga ko azakomeza kuba Umushumba kugeza igihe uwamuhamagariye uwo murimo azabishakira. Ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, ukaba waremereye ikizira kwinjira ahera, ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we.’’

Ntakirutimana yasabye Pasiteri Ndayizeye no guhagarika “itotezwa n’iyicarubozo ukomeza kunkorera witwaje kuba umuyobozi w’itorero nsengeramo n’ibindi bikorwa byose unkorera ugamije kumvutsa umudendezo n’uburenganzira bwanjye nk’Umunyarwanda.’’

Rev Ndikubwimana Godfrey, wabaye Umushumba wungirije w’Ururembo rw’Iburasirazuba mu 2018, ku bwa Rev Karuranga Euphrem, ku wa 31 Nyakanga 2023 ni bwo na we yanditse asaba ubuyobozi bwa ADEPR kwisubiraho ku cyemezo yafatiwe.

Yagize ati “Nshingiye ko nabatsinze mu rubanza naburanye na ADEPR kubera impamvu zo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, nshingiye ko nta nshingano kuva mwajyaho Itorero ryampaye usibye guterana, ndasanga nta nshingano mwampaye ngo mube mwazinyambura.’’

“…Biriya bireba abakozi mukoresha, gutyo ndabasaba gusubira ku cyemezo mwafashe kuko icyaha mwandeze atari icyaha ukurikije ibisobanuro by’icyaha n’icyo mushingiraho munshinja kurwana ubuyobozi nta bimenyetso bidashidikanywaho mufite.’’

Yavuze ko ibyo ubuyobozi bw’itorero bwamukoreye byaba bishingiye ku bubasha bw’Umushumba Mukuru bwo “kumfatira imyanzuro gusa ariko nabyo binyuranyije n’amahame n’amategeko itorero n’igihugu bigenderaho.’’

Aba bapasiteri bahagaritswe basigaranye inshingano nk’abanyetorero cyangwa abakirisitu basanzwe.

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nibasanga uregwa ahamwa n’icyaha ahanwe ariko niyaba umwere arenganurwe.abakristo tuzi Imana yaduhamagaye gahunda ni ugukiranuka.

Cyanditswe na: Bosco  »   Kuwa 07/08/2023 08:22

Nibasanga uregwa ahamwa n’icyaha ahanwe ariko niyaba umwere arenganurwe.abakristo tuzi Imana yaduhamagaye gahunda ni ugukiranuka.

Cyanditswe na: Bosco  »   Kuwa 07/08/2023 08:21