× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndagakunda, ni agakobwa keza: Jesca Mucyowera utegerejwe nk’amata avuye ibwami yatangaje ko akunda Jessie

Category: Artists  »  4 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ndagakunda, ni agakobwa keza: Jesca Mucyowera utegerejwe nk'amata avuye ibwami yatangaje ko akunda Jessie

Umuramyi Jesca Mucyowera wihariye ukwezi kwa 11 yavuze urukundo rukomeye akunda umuramyi ukiri muto Jessi Samuella.

Ndikumukiza Samuella (Jessie) ni umuramyi ukiri mutoya umaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo n’abayobozi bakomeye b’igihugu n’abaramyi barimo Uwitonze Clementine "Tonzi" watangajwe n’ubuhanga bwe ubwo yasubiragamo indirimbo ye yitwa "Ushimwe".

Uyu mwana akaba Umwe mu basangiye agatuti na Tonzi baririmbana mu gitaramo cyamurikiwemo Respect album

Avuga kuri iyi zahabu y’abanyarwanda, Jesca Mucyowera yagize ati: "Ka Jessie ndagakunda cyane ni agakobwa keza kakanyempano bambe! Hamwe n’Imana azajyera kure".

Yaboneyeho guhanura uyu mwana akiga mu mashuli abanza. Yagize ati: "Uyu munsi aka kana gakomeze kite cyane ku masomo mu biruhuko kite ku muziki kabifatanye no gusubiramo amasomo hanyuma namara kwigira hejuru azakora umuziki mu buryo butangaje."

Gusa yongeyeho ko afitiye icyizere ababyeyi be doreko zari mu maboko meza ya Mfitumukiza Samuel umubyeyi we akaba na Manager we - uyu akaba ari umuyobozi wa River Studio imaze kubaka izina.

Jesca yagize ati: "Ababyeyi be barahari kandi nanjye ndahari uko nzashobozwa nzamushyigikira,I love her so much,nkunda ukuntu agira ikinyabupfura cyane".

Ibi bikomeje kugaragaza uburyo Jesca Mucyowera ari umuramyi ugira umutima mwiza wo kwifuriza abandi bahanzi iterambere akaba Umwe mu baramyi bafitiye urukundo umuziki wa Gospel nk’uko benshi babihuriraho .

Jesca Mucyowera kuri ubu akomeje imyiteguro yo kuzagaburira abakunzi ba Gospel ifunguro rikaranze neza mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyiswe "Restoring Worship Experience" kizabera muri Camp Kigali.

Uyu muramyi azataramana na True Promises na Alarm Ministries kuri ubu bikaba byaramaze kwemezwa ko Apotre Mignonne ari we uzabwiriza muri iki gitaramo cy’amateka kuri uyu muramyi.

Amatike yamaze gushyirwa muri sisiteme. Ushobora kugura itike unyuze kuri www.mucyowera.rw Cyangwa ugakanda *662*104#.

Jesca Mucyowera ni umuramyi ukunzwe cyane ahanini bitewe n’imyandikire yuje ubuhanga,ijwi ryiza ry’urubogobogo ndetse akagira n’Impano yo kwicisha bugufi.

Azwi cyane mu ndirimbo Yesu arashoboye,Jehovah Adonai,Ntazagutererana ndetse akaba aherutse gusohora iyitwa"Abaroma 5".

Uyu muramyi Kandi yamamaye muri Injiri Bora Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Karugira aririmbamamo na Gabin umugabo we ariko kuri ubu Gaby ari kubarizwa muri Amerika.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.