Umuhanzikazi Aline Gahingayire ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yarase amashimwe Ben & Chance bitegura gukora igitaramo "Yesu Arakora Live Concert".
Iki gitaramo cya Ben & Chance kizaba tariki 11/12/2022 kibere muri CLA Nyarutarama. Aba baramyi bakunzwe cyane mu ndirimbo "Yesu arakora", bazaba bari kumwe n’abandi bahanzi nka Aime Frank, Savant Ngira, Papi Clever & Dorcas na James & Daniella. Bazaba bari kumwe kandi n’umukozi w’Imana Apostle Mignonne Kabera wa Noble Family Church na Women Foundation.
Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa cyenda n’igice z’amanywa, ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 muri VVIP. Amatike ari kuboneka kuri www.ishema.rw ndetse ushobora no kuyigura ukanze *797*30#. Ben & Chance baherutse kubwira Paradise Tv ko abazitabira iki gitaramo bazahabonera ibyo batabonye ahandi hose.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Aline Gahongayire yavuze amagambo akomeye kuri Ben & Chance, avuga ko ibihe byiza binyuranye bacanyemo n’uko abafata muri rusange. Yavuze ko abubaha cyane ndetse akaba anyurwa n’uko bakorera Imana mu kwitanga kwinshi. Avuga ko atigeze abona batentebuka, ahubwo bakomeje baramya Imana no mu bihe by’ubwirabure.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Aline Gahongayire yagize ati:
"Ben&chance abakunzi ba Yesu, abahamya b’ibyo Imana ikora. Ndabyibutse ni nk’aho byari ejo. Chance, mugore w’umwizerwa, ndibuka nterwa iteka nkakora igitaramo ugahagararana nanjye. Wari agakobwa keza, kambaye umweru n’umukara n’ingofero y’umukara, oh Chance nibuka ijwi ryawe ryiza suprano iranguruye.
Bukeye Ben aba aragutwaye muhuye muhinduka ibitangaza mu bwami bwa Yesu, muhabwa umugisha wo kuba umuhesha w’umugisha. Naje gukunda uyu muryango igihe baramyaga Imana mu bihe bikomeye byo kubura umwana wabo w’imfura. Sinigeze mbona batentebuka, ahubwo bakomeje baramya Imana no mu bihe by’ubwirabure.
Chance ati: "Nijye wa wundi wahoraga imbere yawe nuzuye amarira ngarutse kugushima". Bagaruka bombi bati: "Yesu arakora nubwo waba utarasubizwa ntuzakuke umutima kuko Yesu arakora". Ndamushima ko hari icyo yakoze kandi agikomeje gukora. Mbifurije kwaguka gukomera kurushaho kugira ngo mukomeze benshi nk’uko mwabisigiwe.
Ndabubaha muryango wa Pastor Ben&chance. Mukomeze mugwize amashimwe, Ubwami bukomeze kwaguka, ndanyuzwe. Kubana n’uyu muryango tariki ya 11/12/2022 "Yesu arakora Live Concert" ni umugisha. Kuzabana na buri wese tugahamya ko agira neza. Blesings @ben_and_chance_official".
Aline Gahongayire akunze gushyigikira cyane abahanzi bagenzi be
Ben na Chance bagiye gukora igitaramo gikomeye
Igitaramo "Yesu Arakora" kirabura iminsi micye