× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Natandukanye n’umugore w’akasamutwe nisanga mu maboko y’akasamutima! Ese nsubirane n’uwa mbere?

Category: Love  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Natandukanye n'umugore w'akasamutwe nisanga mu maboko y'akasamutima! Ese nsubirane n'uwa mbere?

Umwe mu baririmbyi ba Korali kuri ubu araririra mu myotsi nyuma yo gutandukana n’umugore yitaga akasamutwe akisanga amarangamutima ye ayoborwa n’akasamutima.

Mumaze kubimenyera, Paradise ni isoko y’amakuru y’ihumure, ni urubuga rwizewe n’abantu batandukanye, ibyo bituma twisanga aho benshi badutura imitwaro yabo hagamijwe kwigisha abataranyura mu nzira y’amahwa banyuzemo cyangwa se hagamijwe kwigisha abantu gutandukanya inzira y’igihogere n’agatsibanzira.

Mwumve ibyabaye ku muririmbyi waruzwiho kuramya inyenyeri zikenda kumanuka ugisha inama abakunzi ba Paradise. Yagize ati "Navukiye mu muryango w’abakristo twakundaga gusenga, kuramya no guhimbaza Imana, nibwo buzima twakuriyemo.

Ubwo nageraga mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye naje kumenyana n’umwe mu bakobwa bari bazwiho kuririmba neza duhujwe n’igitaramo cy’umwe mu bahanzi bakomeye.

Twaje kwinjira mu rukundo rugurumana. Twakomeje gukundana nza gukomeza kaminuza nawe arayikomeza. Nyuma yo gusoza kaminuza twaje kwiyemeza kubana. Gusa mbere gato yo kubana, naje kubona akazi mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka nawe abona akazi mu ivuriro.

Hagataho ariko uyu mukobwa yakundaga gusohoka cyane hamwe naje kwisanga dusohokana kenshi tukajya ku mucanga, muri ’Boite de Nuit’ kandi turi abakristo kabone nubwo jye ntabikundaga ariko ku bwo kwanga kumubabaza naje kwisanga ari bwo buzima.

Yakundaga kubyina cyane, gusa iyo twasohokanaha nta nzoga yanywaga. Nyamara mu gihe twateguraga ubukwe nakomeje kumva amakuru avuga ko uwo mukobwa ari umusinzi ruharwa. Narabimubazaga we akarira ayo kwarika najye ngirango ni ukumwambika umwambaro w’urubwa.

Twakoze ubukwe bwiza cyane ubwo tubana nta n’ijwi, nta nzozi, ndetse nta murongo wo muri Bibiliya utubwira gukomeza inzira twatangiye.

Sasa rero ngo dukore ubukwe, bukeye bwaho naherekeje umushyitsi ngarutse mu rugo nsanga umudamu yasinze yaboze, nibajije aho yakuye inzoga ndebye nsanga igikapu yazanye ntarinzi cyuzuye inzoga.

Naraturitse ndarira cyane mubaza uko bimeze ambwira ko amaze imyaka 4 anywa inzoga nubwo yajyaga mu rusengero, yongeraho ko iyo atazinyweye atabona amahoro. Yansabye kumureka akajya azinywa ndabyanga. Nahamagaye abo mu muryango we baraza turaganira nyamukobwa avuga ko atazongera.

Yaranjijishije yajya ku kazi akanywa gakeya tubyarana umwana wa mbere akinywa za nzoga rwihishwa. Umwana akimara kuvuka umudamu yaje kubura ingeso noneho si ugusinda kakahava kugeza ha handi abaturanyi babibonaga.

Kuko yari azi kuririmba yakomeje kugirirwa icyizere cyo kuyobora indirimbo muri korali twaririmbagamo jyewe nza gusoza manda nka Perezida. Muri korali bakomeje kuvuga ko asinda gusa agahishirwa n’abayobozi bayo.

Umunsi umwe ku rusengero habaye inama bamwigaho bambaza niba koko anywa inzoga mbabwira ko ayo makuru ari impamo! Umugore yaranyigaritse avuga ko arijye umubeshyera ngo kubera ko yamfatanye n’undi mugore, kumbi yari yarahuje ikinyoma n’abandi barabinshinja birangira ari ngewe bahagaritse.

Kuva ubwo nahise ndeka gusenga nguma mu rugo. Yakomeje ubusinzi bwe nza gusanga tutakomezanya cyane ko nabonaga afitanye imibanire idasanzwe n’abo basengana. Gusa nanze guhita naka gatanya kugeza umwana agize imyaka ibiri.

Nyuma y’uko iyo myaka ishira, naje kwaka gatanya ndayibona. Ese hakurikiyeho iki? Naje gusanga ahubwo aka wa mugani wirukana umugore uguguna igufwa akazana urimira bunguri!

Ntabatindiye, naje kumenyana n’umukobwa wigaga muri kaminuza turakundana karahava. Naje kumubwira amateka yanjye nzi ko azanyomora nawe anyishushanyaho biratinda. Nyuma y’amezi 6, twakoze ubukwe, gusa noneho byambereye bibi.

Hashize icyumweru dukoze ubukwe, naje gutaha mvuye ku kazi nsanga aryamanye n’umusore w’umupangayi wacu, narihanganye nirinda kumuteza abantu cyane ko nibwiraga ko ndamutse nkoze divorce abantu bamfata nk’uwananiranye.

Gusa ingeso yarakomeje uko ntashye nkamufatana n’abandi basore, niba nibuka neza twatse gatanya maze kumufatana n’abasore batandatu. Yankomerekeje umutima kurusha wa wundi wa mbere wandishaga umutwe! Najyaga mubaza impamvu ambabaza akansubiza ko atigeze ankunda ahubwo yakundaga amafaranga nari mfite. Twaje gutandukana ndi mu bukene bukabije.

Ihurizo mfite! wa mudamu wa mbere twamaze gutandukana ahura n’ubuzima bukomeye cyane abona umumaro mufitiye dore ko n’akazi ke kaje guhagarara nubwo yaje kubona akandi. Yaje guhitamo kwegera Imana cyane ahindura n’imico ku buryo buri wese amutangira ubuhamya.

Yakomeje kumpamagara ngo twiyunge ariko nkamubwira ko bidashoboka cyane ko nari narakoze ubukwe n’undi mukobwa. Nyuma yo gukora divorce tumaze guhura inshuro zirenga icumi tuganira ku gusubirana gusa nkibaza ukuntu twakora ubukwe bwa kabiri.

Ikindi kubana tudasezeranye twari twarasezeranye nabyo ni irindi hurizo. Imiryango nayo imereye nabi ngo dusubirane. Nimungire inama, ese koko twasubirana, ese amagambo y’abantu nzayitwaramo gute? Murakoze murakarama!.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Birambabaje gusa njyendumva utasubira nawe kuko ntawamenya wasanga arukwiyoberanya mureke ubanze ufate akaruhuko. Utuze mumutwe

Cyanditswe na: Oz  »   Kuwa 03/10/2024 19:41

Birambabaje gusa njyendumva utasubira nawe kuko ntawamenya wasanga arukwiyoberanya mureke ubanze ufate akaruhuko. Utuze mumutwe

Cyanditswe na: Oz  »   Kuwa 03/10/2024 19:40