Amarushanwa ya Nasibu Chance Music ku nshuro ya 2 yatangijwe ku mugaragaro: Irushanwa mpuzamahanga rigiye gufasha kuzamura impano nshya za Gospel.
Irushanwa mpuzamahanga Nasibu Chance Music Season 2 ryatangijwe ku mugaragaro, ritanga icyizere gishya ku baririmbyi bashya n’abamaze imyaka mu muziki wa Gospel.
Ni igikorwa cyateguwe na NasibuChanceMusic Inc ku bufatanye na Voice Bridge Africa Ltd, ihagarariwe mu Rwanda na Eddy Kamoso, hagamijwe guteza imbere impano nshya no gushyira abahanzi ku rwego mpuzamahanga.
Ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 2 Ukuboza 2025, hakiyongeraho ubutumwa bwa Eddy Kamoso mu kiganiro yagiranye na Paradise, hatangajwe ko irushanwa ryatangiye kwakira amajwi n’amashusho y’abanyempano bifuza kwinjira muri Nasibu Chance Music Season 2.
Uyu mwaka, abahatana bazatoranywamo abantu 300 gusa, kandi amajwi azashyirwa kuri YouTube aho abafana bazatora banyuze mu gukanda subscribe no gutanga comment irimo nimero y’umukandida.
Eddy Kamoso, uhagarariye iri rushanwa mu Rwanda, yatangarije Paradise ko iki gikorwa kigamije “kuzamura impano nshya za Gospel no gushyigikira abahanzi bifuza kurenga imipaka”.
Abifuza kwitabira irushanwa basabwa gukora video y’iminota 3 baririmba cyangwa bakina indirimbo ya Minister Nasibu Chance yitwa “I Trust You”.
Bemerewe: Kuririmba mu buryo bwabo busanzwe; Kuyihindura mu Kinyarwanda cyangwa mu ndimi bashoboye; Gukoresha studio kugira ngo video ibe nziza kandi igaragare neza. Video yoherezwa kuri WhatsApp: +1 602 900 6462
Kohereza video birarangira: Ukuboza 15, 2025; Gutora (Voting) biratangira: Ukuboza 22, 2025; Bizamara amezi atatu ku rubuga rwa YouTube rwa NASIBUCHANCEMUSIC.
Amahitamo ya nyuma azashyirwa hanze n’akanama k’abacamanza kabigize umwuga baturuka mu Rwanda no hanze.
Abahatana 5 bazitwara neza kurusha abandi bazahabwa amahirwe yo kuririmbira LIVE ku rubyiniro runini i Kigali.
Ku rwego mpuzamahanga, NasibuChanceMusic Inc izishyura ibikorwa byose by’urugendo, harimo itike, icumbi n’ibindi bikenerwa.
Irushanwa ritanga ibihembo biremereye ku rwego rw’isi:
Umwanya wa mbere ni 10,000$ (≈ amanyarwanda 14,000,000 Frw); Umwanya wa kabiri ni 5,000$ (≈ 7,000,000 Frw); Umwanya wa gatatu ni 2,500$ (≈ 3,250,000 Frw); Umwanya wa kane ni 1,500$ (≈ 1,950,000 Frw); Umwanya wa gatanu ni 1,000$ (≈ 1,300,000 Frw).
Ikipe y’abacamanza b’abahanga izemeza abatsinze hashingiwe ku buhanga, ijwi, ubuhanga mu gukora agashya no kubigaragaza imbere y’abantu.
Mu kiganiro na Paradise, Eddy Kamoso yasabye abahanzi b’Abanyarwanda gufata ayo mahirwe nk’urubuga rwo kugera ku rwego mpuzamahanga: “Ni umwanya mushya wo kubaka izina mu muziki no gutangira urugendo rushya. N’abatarigeze bagira amahirwe mu marushanwa ashize, uyu ni wo mwanya.”
Nasibu Chance Music iheruka mu mwaka ushize. Kuri iyi nshuro ya kabiri ni irushanwa ritanga icyizere cyo guhindura ubuzima bw’abaririmbyi ba Gospel, haba mu Rwanda no ku rwego rw’isi.
Indirimbo izasubirwamo ni iyi
Amahirwe ni ayawe, gerageza utsindire aya mafaranga, unazamure impano yawe