Nibyo koko ntiwaba umwami utararwanye urugamba, ntiwaba umwami utarabaye igikomangoma!!
Na Dawidi byamusabye kubanza kuba Umushumba, yabaye mu ishyamba arwana n’intare n’idubu, yinjiye ku rugamba akiri mutoya yitwa umunyagasuzuguro na bakuru be nyamara ntibyamubuza kurwana na Goliati no kumunesha!! Ibi ntibyari buhagije ngo abe umwami w’abisiraheli ahubwo yarwanyijwe na Sauli imyaka itabarika;
Arokoka amacumu n’imyambi aza no guhungira mu banzi be aribo bafitisitiya kugeza umunsi Sauli yapfiriye. Ibi ntibyahise bimushyira ku ruhembe rw’imbere kuko yakomeje kurwanisha ikigembe ku bwa burembe ayobora i Heburoni imyaka 7 abona kuyobora abisiraeli bose nyamara yarasutsweho amavuta ku myaka itarenga 16.
Uko ni ko na Vumilia Mfitimana benshi bamubonye nka zahabu yatwikuruwe ikerekwa abanyarwanda n’abanyamahanga, nyamara bakirengagiza ko yabanje kuba zahabu itwikirije amazi benshi banyuraga hejuru bataziko umunsi uzatwikururwa izamurikirwa amahanga benshi bagahuruzwa n’ubwiza bwayo.
Uramutse wumvise ijwi rye ryiza kuriya, ukumva impanuro atanga mu ndirimbo, ukumva uburyo agwatira imitima, ntiwakumva ko nawe ajya ahura n’ibicanege nk’abandi bose gusa agakomezwa n’uko atihamagaye kandi akaba yaramaramaje kutagambanira umwami wamutumye!!!
Nguwo Vumilia Mfimana witeguye kumurikira abakunzi be batabarika ubutumwa amaranye iminsi mu gitaramo cyiswe "Nyigisha Live Concert" giteganyijwe ku Isabato yo kuwa 04/05/2024.
Ni igitaramo gishishikaje benshi barangajwe imbere n’abakristo basengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 (SDA) asanzwe ateraniramo. Mu bazwi cyane banyotewe n’iki gitaramo harimo Sarah Sanyu Uwera wahamije ko azacyitabira.
Gusa si bo bonyine kuko uyu mukobwa wavukanye isaro azwiho kugira impano y’akataraboneka yo kumenya kubana n’abantu bose amahoro, yemwe n’abataragize amahirwe yo gusoma cya gitabo cyitwa "Intambara ikomeye" baraganje mu mutima we.
Mbere yo gutaramira abakunzi be, Vumilia yaganiriye na Paradise kimwe mu binyamakuru asoma buri munsi, ahishura byinshi benshi batari bazi.
Ese waba wari uziko nawe yigeze kugambira guhagarika kuririmba inshuro irenze 1? Wakwibaza uti byari byagenze gute koko? Ubwo yabazwaga ibicantege ajya ahura nabyo akumva yahagarika kuririmba yagize ati: "Ibicantege mpura nabyo cyane, guhura n’abantu mudahuje imyumvire bafata ibintu uko utabifata kandi akaba atari amakosa yabo aribwo buzima dore ko atari ihame ngo dutekereze ibintu kimwe."
Yagize ati "Iyo wiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza no kubugeza kure wisanga uhanzwe amaso n’abantu barenga miriyoni,nyamara wowe amaso amenyereye kurebana n’abantu 10....ni challenge ya 1 nigeze kugira..ugasanga umuntu yafashe nk’ikintu mu buryo butandukanye n’uburyo nagifashe,ugasanga agitekereje uburyo butandukanye n’uburyo nagitekerezaga,nkumva birambabaje,nkumva nabivamo."
Hano yabishimangiye ati: "Byigeze kumbera imbogamizi numva nabivamo". Yavuze ko indi mbogamizi yigeze gutuma ashaka kubivamo ari ukubura amafaranga. Yavuze ko umuziki usaba amafaranga menshi kugira ngo ubutumwa bugere kure, rero avuga ko muri rusange abantu bakora umuziki utari business bikunze kugorana kuko usanga bisaba umuntu gushora amafaranga menshi bijyanye n’uburyo umuziki usigaye ugenda.
Avuga ko bisaba gushora amafaranga menshi kugira ngo ukorerwe production nziza. Yagize ati: "Iyi niyo challenge ikomeye njya mpura nayo hakaba n’ubwo numva nabivamo ariko Imana ikamfata amaboko".
Avuga ko kimwe mu bintu bimukomeza ari uburyo itorero rye, umuryango we, itangazamakuru ndetse n’abandi bantu bajya bakoreshwa n’Imana akabona ibintu bye birakunze kabone n’ubwo abanza kwiheba.
Abantu benshi bajyaga bibaza ku mvano y’indirimbo "Nyigisha" imwe mu ndirimbo ze zafashe bugwate imitima y’abarenga Miliyoni. Abajijwe ku mvano y’iyi ndirimbo yitiriye iki gitaramo yagize ati: "Ni indirimbo yanyizanyemo ubwo nari mbyutse ngiye ku kazi numva kanjemo ndakaririmba".
"Narirmbye igitero cya 1 kivuga ngo "Nyigisha ubwenge Mwami wanjye mbone uko nabaho muri iyi minsi igoye, nyigisha uko nabaho ntakugayisha". Yavuze ko kimwe n’izindi ndirimbo nayo yamanutse imuzamo yumva neza ko ari indirimbo nshya Imana imuhaye arangije arayitunganya ashiduka yakunzwe bikomeye.
Abajijwe ku gitaramo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/05/2024 kizabera muri INILAK (Main Tent), yavuze ko ari igitaramo afata nk’amateka kuri we akaba.
Yagize ati: "I am very excited, sinjye uzabona uwo munsi ugeze, n’ubwo kuwitegura biruhijemo ariko nyine mfite amatsiko yo kuzabana n’abantu banjye turimo gutaramira Imana, turi kwishimira ibyo Imana yadukoreye, mfite amatsiko menshi."
Avuga ku muryango we, yavuze ko ubwo yatangiraga kuririmba babyakiriye neza cyane. Yavuze ko mu ndirimbo nka 3 zagiye hanze bwa 1 harimo indirimbo yitwa "Isabukuru" yakunzwe bikomeye na Papa we.
Yasabye abakunzi be kuzaza kwifatanya nawe muri iki gitaramo akaba yabijeje kuzabaha ibyishimo mu ndirimbo ze zose bakunze. Yagize ati "Muzaze rwose dutaramane turirimbane, tunezererwe umwami Yesu, muzaze mushyigikire umukobwa wanyu!!
Nguwo Vumilia waririmbye Nyigisha, Amahoro, Bya bindi, Na nubu, Ibaga nta kinya, Undutira byose, n’izindi. Kwinjira mu gitaramo cye ni ubuntu ku bantu bose.
Vumilia agiye gukora igitaramo gikomeye
Sarah anyotewe n’igitaramo cya Vumilia
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA VUMILIA
Imana ikube hafi ikongerere ubwenge nubuhanga
Uyumukobwa wacu akomez umurimo kuko lmana ikunda absnesha kurugamba duhsnganyemo na Satani, isi ndetse n’umubiri
Gusa kururworugamba Yesu ni umuneshi
Rero komeza ntagucika intege gusa ujyukomez kwicisha bugufi mumutima kandi amasengesho ajyakomeza kuba menshi kuri wowe
Guhora ahanze Amaso kuwa mushoboje kd Guharanira kugera kubakunzibe Aho bari hose bamutumiye.