Gira so yiturwa indi, gira neza wigendere ikaziturwa ubwiza n’icyubahiro no kudapfa. Benshi bamukundira umutima w’ubugwaneza agira.
Uwo ni Mahoro Isaac umuramyi utuye mu Bugesera. Kuri ubu Mahoro yashyize hanze indirimbo "Yarambohoye" igaruka ku ishimwe mvamutima asangiye n’abandi nyuma y’uko Kristo amubohoye ingoyi zose yari afite aho kuri ubu asigaye aririmba Yesu nka wa muririmbyi.
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Nari imbohe ya Satani mbohesheje iminyururu ye, sinari mfite ibyiringiro byo kuzava muri iyo Sayo ariko araza ndavuga nti Yesu w’inazareti ,ambohora iyo ngoyi ku buntu nta kiguzi ntanze, niyo mpamvu ndirimba nti yarambohoye yarambohoye."
Aganira na Paradise, Isaac Mahoro yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu ko Kristo ariwe wenyine ufite urufunguzo rwo kubakura mu ngoyi n’iminyururu Satani yababoheyemo.
Yarongeye kwibutsa abantu bose bakibohewe mu maboko ya wa mugome Satani kwiringira Kristo kuko ariryo rembo ry’intama nk’uko byanditswe muri Matayo 11:28. Hagira hati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura."
Isaac Mahoro ni umuramyi ubarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 (SDA). Azwi mu ndirimbo zirimo Isezerano, Nyigisha, Ibihishwe n’izindi.
Uyu muramyi uherutse kugabira inka ababyeyi ba Vumilia mu gitaramo "Nyigisha Live Concert" cyo kuwa 04/05/2024, akomeje gushimirwa na bagenzi be ku bwo kugira umutima wa zahabu dore ko arangwa no gushyigikira bagenzi be no gukora Ibikorwa bifitiye itorero n’iguhugu akamaro.
Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ni urugero rwiza ku bandi bahanzi mu bikorwa by’umuziki biherekezwa n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Mu gitaramo cyo kuwa 29 nyakanga 2023 cyiswe "Yanteze Amatwi Live Concert" yitiriye indirimbo "Yanteze amatwi", yatanze ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.
Uyu muramyi uri mu baharaniye iterambere ry’abahanzi mu itorero abarizwamo Kandi Imana n’abantu bazamwibukira ku gitaramo cyiswe" Ibihishwe Live Concert" cyabaye tariki 02 Nzeri 2022, kikabera i Nyamata mu rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi kuva saa kumi n’imwe z’igice z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro.
Muri iki igitaramo yifatanyije n’amakorali atandukanye akorera umurimo w’Imana muri Nyamata SDA ndetse n’umuhanzikazi Vumillia Mfitimana Uherutse guhembura imitima mu gitaramo cyiswe "Nyigisha live concert" cyo kuri uyu wa 04/05/2024.