Niyitegeka Jean D’Amour, umuraperi wamamaye ku mazina ya Njd Rumuri ukunda kuririmba ku buzima cyane kandi avuga Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Ni Wowe, anasobanura uko yaretse kuba Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, akava no muri korali ku bw’Ubutumwa Bwiza.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: “Nkunze kuririmba ku buzima cyane, ariko kuko tutabubamo tudafite Imana, ni yo mpamvu mu ndirimbo zange humvikanamo Imana cyane, kubera ko ari yo iturinda, ikadufasha buri munsi.”
Amazina ye ubwayo, ahamya ko ari umuhanzi mwiza kandi waje atumwe n’Imana, kugira ngo atume Ubutumwa Bwiza bugera no ku bakunda indirimbo zo mu njyana ya Rap (Hip-Hop) biganjemo ab’urubyiruko, kuko usanga abaramyi benshi bahogoza.
Yasobanuye amazina ye ayahuza n’icyo Imana imwitezeho agira ati: “Nitwa Njd Rumuri, ni ukuvuga ko N ari Niyitegeka, jd bikaba Jean D’Amour. Amazina yange narayahinnye. Nongeyeho Rumuri, nshaka gusobanura ubutumwa Imana yampaye bwo kumurikira Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Kumurikira Abanyarwanda ni bwo butumwa Imana yampaye, ni ko yantumye, ni ko mbyizera, yarambwiye ngo genda ubamurikire. Muri uko kubamurikira, mbinyuza mu ndirimbo ngaruka ku buzima, kandi ubuzima bubamo Imana, mvuze ku buzima nta Mana nta cyo naba mvuze.”
Njd Rumuri ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu mwaka wa Kabiri w’Itangazamakuru. Amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi, ariko yagarutse kuri enye yakoze ku giti cye, ari wenyine, asobanura buri imwe n’ubutumwa buyikubiyemo:
“Iya mbere ari na yo nahereyeho yitwa ‘Revenge (Kwihorera).’ Nabwiraga abantu ko tugomba kwihorera kuri Satani. Iya kabiri nayise “Isi” mbwira abantu uko isi imeze, nkora iyitwa 078, mvuga ko ibintu bya kera atari byo by’ubu, kuko uko abantu ba kera basengaga si ko ubu dusenga. Tugomba guhindura uko dusenga tubihuza n’igihe, intego yacu ari ukuzasingira Ubwami bw’Imana, dukora ibyo Imana idushakaho, kugira ngo abakizwa bakomeze kuba bnshi.”
Indirimbo nshyashya y’uyu muhanzi yitwa “Ni Wowe” yafatanyije na Mr Chosen na we wiga muri Kaminuza, Ishami rya Huye, yagiye hanze bwa mbere ku wa 3 Ugushyingo 2024, iri mu buryo bw’amajwi.
Nyuma yo gusohora amashusho yayo ku wa 26 Ugushyingo, Rumuri yagize ati: “Indirimbo mperuka gushyira hanze ni iyitwa Ni Wowe, indirimbo nakoze ngenyine (kuko yayanditse wenyine), nubwo nayikoranye n’umuhungu na we w’umunyeshuri. Ni nge wayanditse, muhamagara nk’umuririmbyi kugira ngo bizagende neza.”
Yakomeje agira ati: “Nagize igitekerezo ndareba ndavuga nti ‘Mu byabayeho n’ibizabaho hakomeye iki?’ Naravuze nti ‘Imana ni yo ikomeye,’ ndayibwira nti ‘Ni Wowe,’ nyibwira ko ari yo ikomeye muri byose kandi mbwira n’abantu ko bagomba kumva ko Imana ikomeye.”
Uyu muraperi, uko abona icyo bita umuhanzi wa Gospel (Ubutumwa Bwiza) biratangaje cyane, dore ko yahisemo kuva muri korali no kureka kuba Pasiteri kugira ngo yamamaze Ubutumwa Bwiza. Yumva ko kuba uririmba icyahindura rubanda, kigatuma abantu bizera, kiba gihagije kuruta kwitwa umuhanzi wa Gospel gusa.
Yagize ati: “Icyo abantu bita Gospel ni ugutanga ubutumwa bw’Imana, si ngombwa ngo ube ubarirwa mu bahanzi baririmba Gospel. Ndirimba Gospel, kandi nashatse kuyikora kuva kera, cyane ko nakuze ndi umwana mbwiriza, ndi Pasiteri mu Itorero rya ADEPR.”
Uku ni ko yaretse kuba Pasiteri akava no muri korali: “Ariko ndavuga nti hanyuma yo kubwiriza nanatanga Ubutumwa Bwiza mu ndirimbo nkava muri korali, kuko muri ADEPR batumva Rap (Hip-Hop).
Bitewe n’intego y’abantu nashakaga guha Ubutumwa (audience), mpitamo kuririmba Rap, cyane ko ijwi ryange na ryo ari byo rinyemerera, ariko Imana yaravuze ngo muzakoreshe ibyo mwahawe kugira ngo muvuge Ubutumwa, isi muzayisige ari nziza kuruta uko mwayisanze, kandi turusheho kwegerana n’Imana.”
Ubutumwa atanga mu ndirimbo ze buhindura benshi, kuko yibanze ku njyana ikunzwe cyane mu rubyiruko.
TEGA AMATWI UBUTUMWA BUKUBIYE MURI IYI NJYANA
nakomereze aho natwe tumuteze amatwi