Umugore wa Papa Emile umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana azize uburwayi.
Ineza Parfine wari umugore wa Papa Emile umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umuhanga mu gutunganya indirimbo, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mugore yari yarahimbwe akazina ka Tomato n’umugabo we. Yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2023. Ni inkuru yababaje abantu benshi cyane.
Emile Nzeyimana wamamaye ku izina rya Papa Emile ndetse akaba yarakunzwe mu ndirimbo "Mbayeho", yavuze ko umugore we Ineza Parfine yapfiriye mu rugo ku wa 20 Nzeri 2023.
Ati “Tomato yitahiye ejo mu gitondo, narabyutse ngo ndebe uko ameze nsanga yamaze kwitahira, yari amaze iminsi arwaye ariko yari yarorohewe ndetse baramusezereye mu bitaro.”
Uyu mugore yitabye Imana aguye muri Kenya aho we n’umuryango we bari barimukiye kuko ari naho Papa Emile yari asigaye akorera ibijyanye no gutunganya imiziki.
Ineza Parfine witabye Imana yari afitanye abana batanu n’uyu mugabo we Papa Emile. Mu 2013 ni bwo yari yarasezeranye kubana akaramata n’umugabo we Papa Emile.
Papa Emile ari mu gahinda ko kubura umugore we
Parfine wa Papa Emile yitabye Imana azize uburwayi