× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nanejejwe cyane no kubona Bishop Rugagi yongeye guhura n’umuryango we - Florent Ndutiye

Category: Pastors  »  July 2023 »  Our Reporter

Nanejejwe cyane no kubona Bishop Rugagi yongeye guhura n'umuryango we - Florent Ndutiye

Dr Bishop Rugagi Innocent, Umushumba Mukuru wa Redeemed Gospel Church ku isi, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 5, bishimisha abantu banyuranye barimo umuryango we, abakoranye nawe n’abakristo benshi muri rusange.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri ni bwo Paradise yatangaje mbere y’abandi bose igaruka mu Rwanda rya Bishop Rugagi. Ni inkuru yashimishimije benshi na cyane ko uyu mukozi w’Imana yari akumbuwe cyane yaba umuryango we n’abandi benshi bamuzi.

Icyakora hari abavugiye mu matamatama ko ubwo agarutse, abantu bakwiriye kwitega ibitangaza, abandi bavuga ko agarutse mu gihe kibi kuko ngo nta maturo bafite yo kumuha, ni nko kugaragaza ko ashyira imbere cyane amaturo.

Ibi byose byababaje abatari bacye kuko "ni ugusebya umukozi w’Imana", urugero runyomoza ibyo bibwira ni ibikorwa by’urukundo Bishop Rugagi aherutse gukorera muri Kenya aho yatanze ubufasha ku batishoboye, bakaramya Imana banezerwe cyane kuko babonye icyo kurya.

Tugiye kwifashisha ibitekerezo byanyujijwe kuri All Gospel Today (AGT) iherutse guhabwa igihembo nka Platform ya mbere muri Afrika mu zikorera kuri internet.

Sam Mugabe wabaye Manager wa Bosco Nshuti, yanditse ati "Nanjye nishimiye kubona agarutse, nuko wenda amagambo yaherekeje imwe mu mafoto ye yakanguye imbamutima za bamwe, bakabivuga mu buryo bw’urwenya, ngirango nta mutima mubi rwose. Njye Bishop ni umujama wanjye cyane". Manager Sam ni we wari wanditse bwa mbere ati "Mwiteguye ibitangaza?".

Frederick Byumvuhore umwe mu banyamakuru bavuga rikijyana muri Gospel i Kigali, yagize ati "Twongere twitege kubona Florent Ndutiye kuri TV7 se? Ikanisa rishya riratangira vuba Kicukiro". Hano yakomoje kuri Tv7, iyi akaba ari Televiziyo yashinzwe na Bishop Rugagi, ndetse Florent Ndutiye yigeze kuyibera umukozi.

Nyuma yo kubona ubwo butumwa, umunyamakuru Florent Ndutiye w’ibigwi bikomeye muri Gospel wanakoreye Tv10, yanditse amagambo yuje ukuri kwinshi kuvuye mu mutima we, agaragaza gushima Imana mu buryo bukomeye kuba nyuma y’imyaka itanu, Bishop Rugagi yongeye guhura n’umuryango we.

Yagize ati "Hello AGT, Nk’umupapa, ndetse Bishop Rugagi yabereye umukoresha muri TV7, NANEJEJWE CYANE no kumubona yongeye GUHURA na FAMILLE YE. Bakristo mwe, ubu koko muri ’comments’ zose mwakoze kuri Rugagi ntimwanezezwa no kuba yongeye guhura na famille ye!?’

Florent Ndutiye uzwiho kutavugira mu matamatama kandi akavugisha ukuri kwambaye ubusa, yongeyeho ati "Uzi gutandukana na famille iyi myaka yose yari amaze! Ubanza amarangamutima yanjye atakigezweho, ariko ntitaye kuri réputation bamwe bamufiteho n’icyo twakabaye tucyishimira nk’abakristo. Umunsi mwiza!."

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi w’Ibitabo Uwagaba Joseph Caleb ubarizwa muri Poland, yagize ati "Shalom Papa Ndutiye, ni ukuri biranejeje cyane ahubwo Imana ishimwe yongeye kubikora kandi neza mu gihe gikwiriye. Naho ibindi ni affair z’akazi n’iyi social media".

Innocent Muhire wabaye Perezida wa Bethlehem choir y’i Gisenyi ariko akaba asigaye aririmba muri Shalom choir yo mu Gakinjiro ari nayo ifatwa nka korali ya mbere muri Kigali mu zo muri ADEPR zikunzwe cyane, yagize ati "Nukuri biranejeje umukozi w’Imana yongeye ahuye n’abe, Amina".

Bishop Rugagi aje mu Rwanda nyuma yo kuva muri Kenya mu giterane gikomeye cyabaye kuwa 14-16 Nyakanga 2023, ni nacyo yatangiye inkunga ku batishoboye. Yacyitabiriye nabwo avuye mu kindi cyabereye muri Ethiopia. Muri gahunda afite mu bihe biri imbere harimo kubaka urusengero rugezweho ndetse n’amashuri.

Bishop Rugagi yakiranywe urugwiro rwinshi n’umuryango we

Florent Ndutiye ubwo yaganiraga n’umuhanzi Bahati Alphonse mu 2018

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.