× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nana wirebera mu ndorerwamo ya Alexis Dusabe yagarukanye imbaraga n’amavuta mu ndirimbo "Ntahemuka"

Category: Artists  »  December 2023 »  Umusizi Niyigena Liza

Nana wirebera mu ndorerwamo ya Alexis Dusabe yagarukanye imbaraga n'amavuta mu ndirimbo "Ntahemuka"

Umuramyi Nana Olivier yasohoye indirimbo nshya yise "Ntahemuka" igaruka ku bunyangamugayo bw’Umwami Yesu Kristo.

Muri iyindirimbo ye Olivier yavuze ko yashakaga gutanga ihumure kuko muri iki gihe abantu benshi bavuye mu byizerwa kandi bataye agakiza, ashaka kubabwira ko umwami adahemuka ku wamwizeye.

Mu kiganiro na Paradise, Nana Olivier yahuje imvano y’iyi ndirimbo no guhamagarwa kwe. Yagize ati: "Nkiri umwana muto nakundaga kuririmba muri korari z’abana mu rusengero".

Yongeyeho ko ibyo byatumye akura akunda kuramya Imana mu buryo bw’indirimbo kandi akifuza ko nawe yazavamo umuvugabutumwa akoresheje indirimbo zihimbaza Imana ari naryo shimwe rikubiye muri iyi ndirimbo aho ahamya ko Kristo wamugiriye icyizere akamugabira umurimo w’Imana nk’uko yawugabiye Pawulo amufata nk’inyangamugayo.

Nana ni umwe mu bahanzi ba gospel bakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Mahoko (Rubavu).

Iyi ndirimbo ye nshya ni iya 2 ashyize hanze dore ko yahereye ku ndirimbo yise "Arasubiza" yasohoye muri 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije igihugu cy’u Rwanda n’isi yose muri rusange, icyo yashakaga kwari ukubwira abatuye isi ko "dufite Umwami usubiza."

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ya 2 yagize ati "Umwami Ntahemuka ndi umugabo wo kubihamya nkuko nawe ufite ibihamya wavuga".

Nana Olivier yavuze ko umuhanzi wa Gospel afata nk’icyitegererezo ari Alex Dusabe kuko agira indangagaciro n’imyitwarire bitanga urugero rwiza ku batari bake.

Olivier ku bwe arifuza ko mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo abantu bose bakwizera Umwami kuko atajya ahemuka nk’uko indirimbo ye ibivuga.

Nana Olivier agarukanye amavuta mu ndirimbo "Ntahemuka"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NTAHEMUKA" YA NANA OLIVIER

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.