Tuyisenge Jeannette ni umuramyikazi w’umuhanga ndetse akaba ari umukristo wo mu itorero rya EAR.
Tuyisenge Jeannette ni umuramyi wavukiye mu karere ka Nyaruguru avuka ari uwa 5 mu bana7, ubu atuye mu karere ka Muhanga, akaba afite abana 5 n’umutware umwe.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, saa moya z’umugoroba ni bwo uyu muramyi yashyize hanze indirimbo nshya y’ amajwi n’amashusho yise " Ntituvumika". Ije nyuma y’indirimbo z’amajwi eshatu uyu muramyi yari yarakoze.
Mu kiganiro na Paradise, Tuyisenge Jeannette yagize ati: "Kuririmba nakuze mbikunda cyane, ku buryo cyera najyaga numva nzaba umuhanzi ukomeye cyane, Liliane Kabaganza najyaga numva aririmba nkajya mbwira abana ko ari njye, ni bwo natangiye kujya mu makorali mfite imyaka irindwi (7), Kandi korali yose nagiyemo bahitaga bangira animatrice".
Yakomeje agira ati:" Intego zanjye ni 2, kubwira abantu bose kwishingikiriza ku Mana kuko ariyo ifite ijambo rya nyuma kuribo, ndetse ndifuza ko umuziki nkora utagarukira hafi aha, wakwira ku isi hose. Si ibyo gusa kuko mu 2025 nzatangira gukora ibitaramo".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NTITUVUMIKA" YA TUYISENGE JEANNETTE
Tuyisenge Jeannette yahishuye ko yakuze yirebera mu indorerwamo ya Liliane Kabaganza
Komerezaho mwana lmana igushyigikire