× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy si umuhanzi wa Gospel gusa nk’uko benshi babizi, yifuza kuzana abantu barenga Miliyari kuri Kristo

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Meddy si umuhanzi wa Gospel gusa nk'uko benshi babizi, yifuza kuzana abantu barenga Miliyari kuri Kristo

Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy kubera ibikorwa bigendanye n’ubuhanzi, nyuma yo gutangaza ko aretse kuririmba indirimbo zisanzwe, yongeye gutangaza ko kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo atari byo byonyine byatumye ahinduka, ahubwo ko ubuzima bwe bwose yabweguriye kuvuga ubutumwa bwerekeye Kristo.

Yabitangaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X yahoze ari Twitter na Instagram kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, agira ati: “Sindi umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ndi umugabo wo kuvuga ubutumwa bwiza.”

Yarengejeho andi magambo asobanura ibyiza biri mu gukorera Yesu aho yavuze ko niba umuntu atavuga Yesu, biterwa nuko mu by’ukuri atazi uwo Yesu ari we. Yavuze ko bidakwiriye kuba uzi Yesu, hanyuma ukicecekera, ahubwo ko ukwiriye kubibwira abandi na bo bakamumenya.

Ku batazi Yesu bo, yabagiriye inama yo guhera none bakiga ibimwerekeyeho, kugira ngo ubuzima bwabo bugire igisobanuro cy’ukuri. Kuri abo bantu, uwaba yifuza kwakira Yesu mu buzima bwe, uwifuza kureka iby’ubuzima (iby’isi), cyangwa akaba yumva yihebye, ashobora kumwandikira, akareba uko we n’abantu be bamufasha.

Mu minsi mike, azasobanurira ababasha kumenya ibyo akora uko na we byatangiye amenya Yesu, bikarangira yemeye kumukorera amaramaje.

Muri iyo ntego yo kuvuga ubutumwa bitanyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, Meddy yavuze ko intego ye ari ukuyobora abantu ibihumbi icumi (10,000) bo muri Texas (imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho atuye) aberekeza kuri Kristo, na miriyari (1000 000 0000) muri Afurika.

Yasoje agira ati: “Ibi ntangaje mubibike, nibiba muzibuke ko nari narabivuze.” Uru rugendo, Meddy yarutangiye nyuma y’inzozi yagize, aho Yesu yamubazaga niba yakomeza kubaho atamuzi, kubaho amuzi, cyangwa guhitamo kumubera inshuti.

Atazuyaje, yahisemo kumubera inshuti. Akimara gukanguka, yatekereje ko ibyo yarose bitari iby’inzozi zisanzwe, izo ahora arota, ahubwo ko ari iyerekwa riturutse kuri Yesu. Nk’uko yabivuze mu nzozi, akemera kuba inshuti ya Yesu, yahise agira ibyo ahindura kugira ngo abigereho.

Ni bwo yaretse indirimbo z’isi, abantu bakagira ngo kuririmba izihimbaza Imana zirimo nka Grateful, Niyo Ndirimbo n’izindi azasohora ni byo yerekejeho umutima gusa, kandi ubuzima bwe bwose yarabweguriye kuvuga ubutumwa bwiza.

Meddy yiteguye kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu ku bantu miriyari n’ibihumbi icumu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.