× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nakinaga umupira bigakunda ariko umuziki warankuruye- Israel Mbonyi yahishuriye BBC uko yinjiye mu muziki

Category: Artists  »  15 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Nakinaga umupira bigakunda ariko umuziki warankuruye- Israel Mbonyi yahishuriye BBC uko yinjiye mu muziki

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi mu Rwanda aho yakuriye, Kongo (RDC) aho yavukiye n’ahandi henshi afite abafana, yasobanuye uko umuziki wamukuruye, ukamwibagiza ibindi byose birimo no gukina umupira.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio BBC, asobanura urugendo rwe rw’umuziki waba uwa kinyamwuga yatangiye bya nyabyo 2015, na mbere yaho akiririmba muri korari, na zimwe mu ndirimbo yandikaga akaziyiha cyangwa akaziha abandi bahanzi.

Mu gusubiza umunyamakuru wa BBC uko yamenye ko afite impano yo kuririmba yasubije agira ati: “Urabizi ibintu byose by’impano ntabwo umuntu ahita abyuka ngo bihite biba ako kanya. Iyo ufte impano utangira ubikunda, uri umwana mutoya wenda ukabona ni ibintu ukunze, ni ibintu wishimiye bikagusunika.”

Yakomeje agira ati: “Urabizi umwana wese aba ashobora kujya aho ari ho hose (ari flexible), ashobora gukora ibintu byose. Nakinaga umupira bigakunda, nagiraga inzenya (nateraga jokes), nkumva byose birashoboka. Ariko hari urwego ugeraho ukumva hari kimwe kigukurura wese. Icyo rero, ni umuziki kuri ngewe.”

Yasobanuye uko yatangiye umuziki, dore ko ari ibintu yiyumvagamo kurusha ibindi agira ati: “Natangiye ndirimba mu rusengero, ncurangira amakorari muri 2003, gahoro gahoro ngenda mbikunda, mbivuyemo ntangira kwiga kwandika indirimbo nkaziha amakorari akaziririmba, gahoro gahoro, birarangira ngera aho numva noneho nange naziririmba.”

Yongeyeho ati: “Ni ibintu byagendaga bikura, ariko muri 2015 ni bwo navuga natangiye kuririmba by’umwuga, ni bwo natangiye umurimo nyawo wo kuririmba. Mbere nararirimbaga nkaziha amakorari, nkaziha abandi bahanzi bakaziririmba. Numvaga ari bo bashoboye, kuko nge ntigiriraga ikizere.”

Israel Mbonyi yavuze ko kutigirira ikizere byashize ubwo yageraga ahantu akisanga ari we ushoboye kuririmba. Yagize ati: “Hakaba igihe rero ugera ahantu ugasanga ari wowe ugerageza kuririmba kurusha abandi, ugahita rero utangira kwigirira ikizere, ugatangira kwitoreza aho ngaho gahoro gahoro, kugeza wumvise ko ubishoboye.”

Kuririmba yabitangiye kera mbere ya 2015, kuko yari asanzwe abikunda, akajya aririmbira n’abiwabo. Yagize ati: “Nabitangiye kera, kwandika nabitangiye kera, nkaririmba, nkaririmbira inshuti zange, abo mu rugo, nkaririmba rwose bakambwira ko babikunze. Mu mwaka wa 2015 ni bwo navuze nti ariko uwajya muri studio ngatangira gusohora uturirimbo?”

Israel Mbonyi yavutse mu mwaka wa 1992, bityo akaba atari umwana wo guta umutsima nk’uko abivuga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.