× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nakabaye ndi Perezida nakakugize Minisitiri w’Ubuzima - Eddy Kamoso abwira umugore we

Category: Love  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Nakabaye ndi Perezida nakakugize Minisitiri w'Ubuzima - Eddy Kamoso abwira umugore we

Eddy Kamoso uzwi mu biganiro by’Iyobokamana kuri Radio na Televiziyo 10, yanditse amagambo yuzuye uburyohe mu mitoma ashimira Anny umugore we kuba yaramukunze akanamwemera abandi baramwanze.

Yamushimiye cyane ndetse ahamya ko icyerekezo cy’ubuzima yishimira ubu ari Imana yamukoresheje kugira ngo abe icyo aricyo none. Yamubwiye aya magambo ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.

Mu magambo atebya yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Eddy Kamoso unakora ku Izuba TV, yavuze ko iyo aba umukuru w’igihugu yakagize umugore we Minisitiri w’ubuzima. Yungamo ati "Ariko nasanze ubaruta".

Yagize ati: "Nyemerera mfate umwanya nkwifurize isabukuru nziza wowe wankunze nanzwe, unyambika nambuwe. Imana yaragukoresheje kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi. Nakabaye ndi Perezida nakakugize Minisitiri w’ubuzima ariko urabaruta. Ndagukunda Anny".

Eddy Kamoso aza mu banyamakuru bake beza mu gisata cya Gospel kandi ijwi rye ryinjiza akayabo mu kwamamaza. Kuri ubu ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka mu irushanwa rya RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw umunyempano uzahiga abandi.

Eddy Kamoso ari mu nkingi za mwamba muri Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.