Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haturutse inkuru nziza ya Nzungu wateye imitoma umugore we Nyasafari bamaranye imyaka 4 mu rushako, nyuma y’inkuru zabavuzweho zo gutandukana, akaboneraho no guha Imana icyubahiro.
Ubutumwa yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, bwabaye igisubizo cy’uko ibyabavuzweho byose mu mpera za Nyakanga 2025, we n’umugore we Nyasafari babirenze bakikomereza ubuzima buhesha Imana icyubahiro.
Icyo gihe, habayeho inkuru za byacitse ku muryango w’aba baririmbyi, Nahumure Nyasafari na Mugunga Zakarie uzwi nka Nzungu, ivuga ko bashobora kuba baratandukanye. Amakuru yavuye ku mbuga nkoranyambaga, amafoto, ndetse n’amagambo yavuzwe na Nyasafari, yagaragazaga ko habayeho ikibazo gikomeye cyahungabanyije amahoro y’urugo rwabo.
Nyamara, Nzungu, umucuranzi wa piano w’icyamamare, yagaragaje ko urukundo rwabo rutahagaze ndetse ko bakomeje kugendana n’Imana, Yo ibubakiye urukundo rwabo nk’umuryango.
Ku wa 28 Kanama 2025, yanditse ubutumwa bwimbitse ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye, Imana yabaherekeje, ikabafasha kurenga ibigeragezo byabajyanaga mu manga y’umusozi.
Mu butumwa bwe, Nzungu yagize ati: "Nyagasani, ndagushimira. Mana, ndagushima, ku myaka ine maze mbana n’umugore wanjye! Ni umugisha utagereranywa. Wampaye urugo, umpa abana babiri beza. Nubwo urugendo rutari rworoshye, nubwo twahuye n’ibigeragezo byinshi, nubwo umwanzi yakoze imirimo myinshi agamije kuturwanya, wowe Nyagasani wahoraga uri kumwe natwe.
Wahoraga uri urufatiro rwacu, urukuta ruturinda igihuha, n’urumuri rutuyobora mu mwijima. Ndagushimira ku bw’imbabazi zawe, ku rukundo rwawe rushira, no ku cyizere wakomeje kutugirira ntigitakare. Nguhaye ishimwe ryanjye rikomeye mu izina rya Yesu Kristo, Amen."
Ubu butumwa bwishimiwe na benshi, babasabira kuzakomeza guhesha Imana icyubahiro bari kumwe, nk’uko umwe yagize ati: "Muzakomeze kubana mu mahoro, muhesha Imana icyubahiro, kugeza imvi zibaye uruyenzi."
Ubutumwa bwa Nzungu buje nk’ikimenyetso cy’uko urugo rwabo rwarenze ibihe bishaririye banyuzemo