Urukundo rukomeje kuganza hagati y’abaramyi babiri bamaze imyaka ibiri barushinze.
Tariki 04 Ukuboza 2023 ni bwo uyu muryango umaze kumenyekana ku bw’ibikorwa byo kuramya lmana, bishimiye imyaka ibiri bamaranye .
Ku wa 04 Ukuboza 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho bahamije isezerano ryo kubana imbere y’Imana n’abantu.
Uyu munyamakuru wa RBA Agasaro Tracy, ukorera kuri televiziyo ya RBA ya kabiri izwi nka KC2, afite umunezero mwinshi ndetse ashimira n’lmana yabikoze.
Aba bombi babwiranye amagambo meza y’urukundo ndetse nuko buri umwe yiyumva gusa Rene yavuze uburyo bimugora iyo Tracy adahari.
Aba bombi ubusanzwe baririmbanaga mu bitaramo bitandukanye ariko bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo. Mu mezi macye ashize ni bwo batangiye gukora indirimbo zabo.
Umuhanzi René Patrick aherutse kwinjiza ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, batangirira ku ndirimbo y’amashusho bise “Jehovah". Ni indirimbo yo gushimira Imana. Iyi niyo ndirimbo aba bahanzi bashyize hanze nyuma yo kurushinga.
Ndetse bakomeje kugenda bakora cyane, kugeza n’ubu baracyakorera Umwami Yesu Kristo, bakaba bakunze kugaragara cyane mu bitaramo binyuranye baba batumiwemo by’akarisho hari ibyo Tracy ayobora kuko ari umu Mc mwiza cyane.
Tracy na Rene bamaze imyaka ibiri babana
REBA UKO BIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 2 MU RUSHAKO