Umwe mu bashumba bazwi yigeze kuvuga ati "ushobora gutinda mu rusengero ariko udakijijwe. Uko ni ko Bonheur Niyonkuru yatangaje ko yamaze imyaka myinshi mu rusengero ariko adakijijwe. Nyuma yo kwiyumvamo kuba icyaremwe gishya, yasohoye indirimbo yitwa "Urukundo rw’Imana".
Ni indirimbo yahuriyemo na Abawe Adalbert uzwi cyane muri drups band ndetse na Neema Gabris bahuje imbaraga z’umutima basohora indirimbo nziza cyane ivuga ku rukundo rw’Imana.
Ayo magambo ari mu gitero cya mbere agaragara mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 3:16 handitswe ngo kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Mu kiganiro Bonheur yagiranye na Paradise yavuze ko imvano y’ubutumwa buremereye yaririmbye ari uruhare runini ubu butumwa bwagize mu gukizwa kwe nyuma yo kumara imyaka myinshi mu rusengero ariko adakijijwe.
Bonheur ati: "Umunsi umwe nari ndi gusoma Bibiliya ngeze kuri aya magambo ambera mashya numva nakiriye impano y’agakiza k’ubuzima bwange, numva mbaye icyaremwe gishya ndetse numva mbaye umuragwa w’ubugingo buhoraho."
Yahise anakomoza ku magambo asoza iyi ndirimbo avuga ngo inkuru y’urukundo rw’uwandemye yazanye ubuzima bushya muri njye nezerwa n’ubuntu bumpesha agakiza ke.
Nyuma yo kuba icyaremwe gishya Bonheur Niyonkuru yiyemeje kuririmbira Imana.
Abajijwe niba atazava mu muziki vuba yagize ati: "Njye mu by’ukuri sinzi igihe Imana yategenyije kunkoresha cyane ko atari njye wihamagaye, buriya Imana izi impamvu kandi nayemereye kuyitega amatwi ikankoresha icyo ishaka."
Iyi ndirimbo Urukundo rw’Imana, amajwi yayo yatunganyijwe na David Gabris hanyuma amashusho akorwa na Producer Bonheart. Iyi ndirimbo wayisanga kuri YouTube yitwa Urukundo rw’Imana ya Bonheur, Distrokid, Instagram, TikTok hose yitwa Bonheur Music.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo nziza.