× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

N. Bosco agarukanye indirimbo nshya “Imura” isaba Imana kwimura imisozi y’ibibazo mu buzima bw’abantu

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

N. Bosco agarukanye indirimbo nshya “Imura” isaba Imana kwimura imisozi y'ibibazo mu buzima bw'abantu

N. Bosco wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirangajwe imbere n’iyo yise Kumbe, agarukanye indirimbo nshya “Imura” isaba Imana kwimura imisozi y’ibibazo mu buzima bw’abantu.

Nyuma yo gutungurana mu ndirimbo “Kumbe” yakunzwe na benshi, umuhanzi Ndagijimana Jean Bosco, uzwi cyane nka N. Bosco, yongeye kugaruka mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana n’izo gutanga ubutumwa bw’ihumure. Ku wa 4 Gicurasi 2025, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imura”, igaruka ku busabe bw’imitima myinshi yugarijwe n’ibibazo bimeze nk’imisozi minini mu buzima.

Iyi ndirimbo yakorewe mu buryo bw’amajwi na Rene, amashusho ayoborwa na Anselm, ituma uyiririmbye aruhuka umutima, kuko isaba Imana kwimura imisozi y’ibigeragezo, ubukene, igisuzuguriro na akarande – ikintu cyose kidindiza abantu mu rugendo rwabo.

Mu gitero cya mbere, N. Bosco aririmba agira ati: “Imisozi y’ibigeragezo imura, imisozi y’ubukene imura…” “Ngaho nimubabwire baze barebe kwa Abidedomu, ibintu byose ni amahoro.”
Aya magambo agaragaza icyizere n’ukwizera ashimangira ko Imana itanga amahoro ahantu hari imivurungano, ndetse n’ukwizera ko Uwiteka ashobora guhindura ibihe by’abantu.

Nk’uko bisanzwe bigaragara mu bihangano bye, N. Bosco akoresha amagambo ashingiye ku Ijambo ry’Imana ndetse n’uburambe bwe mu rugendo rwo kwizera. Uyu muhanzi usengera muri ADEPR Bethel Kamembe, yakomeje kwerekana ko umuziki we ufitanye isano n’ubuzima bw’abantu b’abizera, by’umwihariko abahuye n’ibihe bikomeye.

Indirimbo Imura ibaye igikorwa gikomeye mu gukomeza izina rye nk’umuhanzi ufite ubutumwa buhumuriza, kandi igaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo zifasha imitima ya benshi.

Izina Imura riva ku nshinga "Kwimura", bivuga kuvana cyangwa gukura ikintu ahantu ukagishyira ahandi. Mu buryo bw’umwuka, ni nk’amasengesho asaba Imana gukura imisozi y’ibibazo mu nzira z’abantu. Ubu butumwa bujyanye n’amagambo agira ati: “Imisozi itubuza kugenda, imura… Imura ibigeragezo n’ibisitaza ubyimure.”

Mu masaha make nyuma yo gusohoka, Imura yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangaza ko basanze ari indirimbo ihumuriza imitima yabo. Ibijyanye n’ubutumwa bw’ihumure, icyizere n’ukwizera Imana bihora biri ku isonga mu ndirimbo ze, bikaba bikomeza kumuhesha igikundiro mu muziki wa Gospel.

Ushaka kumenya byinshi cyangwa kumutera inkunga:
• Phone: 0785535918
• Email: [email protected]
• YouTube Channel: Aganze Worship TV

Reba indirimbo Imura kuri YouTube urusheho gusobanukirwa ubuhanga bwe mu kwandika:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mukomereze aho

Cyanditswe na:   »   Kuwa 06/05/2025 18:09