× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mwene Samusure avukana isunzu! Nimwema Gratia yateye ikirenge mu cya se yinjira mu muziki

Category: Artists  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mwene Samusure avukana isunzu! Nimwema Gratia yateye ikirenge mu cya se yinjira mu muziki

Kuri ubu umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kunguka amaraso mashya. Kuri ubu izina ryatangiye kuvugwa ni Nimwema Gratia w’imyaka 14 winjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjirana indirimbo "Iryo Zina".

Muri iyi ndirimbo, Gratia agira ati; "Nabonye umuntu ugira imbabazi, nabonye umuntu ugira Imbaraga, ibyo akora byose ntakimunanira. Izina rye ryiza rirampumuriza. Iryo Zina ni Yesu witanze i Gorgota, yankunze ntamuzi atanga ubugingo bwe, yakubiswe ku bwanjye kugira ngo mbabarirwe, yaraboshywe ku bwajye kugira ngo mbohoke, ni Yesu, Iryo Zina ni Yesu."

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Kimanuka Jean Paul uhagarariye Neema akaba nase umubyara, yavuze ko Nimwema afite iyerekwa ryagutse muri Gospel. Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we afata Vestine na Dorcas nk’icyitegerezo akaba yarakunze kuririmba kuva mu bwana bwe.

Uyu mukobwa yatangiye kuririmba mu biterane kuva ku myaka 5 aho yabaga ari kumwe n’umubyeyi we. Se avuga ko yamubonyemo impano itangaje dore ko yakundwaga kubi n’ababaga butabiriye ibi bitaramo. Byaje kumuremamo ishyaka agambira kuzaririmba ku giti cye .

Nimwema Gratia wahisemo guteranira mu itorero rya Celebration church bitandukanye na se umubyara umaze igihe mu itorero rya ADEPR, yaje kwisanga muri Celebration Worship Team rimwe mu matsinda meza abarizwa muri ririya torero.

Uyu mwana mutoya wiga mu mwaka wa 2 w’amashuli yisumbuye benshi bamumenye mu ndirimbo "Umuntu ni hatali" aho yumvikanaga abaza ise icyo Imana yamumariye ubwo yamubwiraga ko ntacyo itamuhaye. Gusa muri iyi video yagaragaraga nk’umwana mutoya dore ko kuri ubu amaze gukura mu bwenge no mu gihagararo.

Intego azanye muri Gospel ni ukurushaho kwerekana izina rya Kristo Yesu muri Generation ye, mu rwego rwo kubacengezamo byihariye izina rya Kristo. Abajijwe uwanditse iyi ndirimbo, Kimanuka yasubije ko ari we wayiyandikiye, usibye igitero cya gatatu gihera ari cyo y amwunganiye, arayimukorera anamufasha mu kuniza ikiboneza mvugo.

Nimwema Gratia arashaka gutera ikirenge mu cya Vestine na Dorcas

Nimwema Gratia na Papa we Kimanuka Jean Paul wamenyekanye mu ndirimbo "Umuntu ni Hatali"

REBA INDIRIMBO YA NIMWEMA GRATIA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.