× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mwarangiza ngo urukundo rwarashize, ngo ntirukibaho! Kariya ka geste ka Mama Yvan ni byose mu rukundo - Ally Soudy

Category: Love  »  January 2023 »  Editor

Mwarangiza ngo urukundo rwarashize, ngo ntirukibaho! Kariya ka geste ka Mama Yvan ni byose mu rukundo - Ally Soudy

Umunyamakuru Ally Soudy yifashishije ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, akebura abavuga ko urukundo rwashize, abasaba kujya bafatira urugero kuri iyi couple.

Ni ifoto yafashwe ku cyumweru tariki 22.01.2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’abandi bantu banyuranye muri Siporo rusange [Car Free Day].

Aba bombi bagaragaye bari kumwe bari gukora siporo yo kugenda n’amaguru, Madamu Jeannette Kagame afashe ku rutugu rw’umutware we, Perezida Kagame, ubona ubwuzu ari bwose.

Iyi foto yakunzwe na benshi kuko mu kanya gato igisohoka, yahise ihererekanwa cyane n’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, bamwe bayita ifoto y’umunsi, abandi bayita iy’icyumweru.

Umunyamakuru Ally Soudy utuye muri Amerika, yafashe iyi foto ayiherekesha amagambo yuje ubutumwa aho yibazaga abavuga ko urukundo rwashize aho bahera bavuga gutyo.

Yarandise ku mbuga ze nkoranyambaga ati "Mwarangiza ngo urukundo rwarashize, ngo ntirukibaho!. Ahubwo mwebwe mukundana ubu mwigira kuri bande? Ni cyo kibazo pe!. Kariya ka geste ka Mama Yvan [aravuga Madamu Jeannette Kagame], ni byose mu rukundo, nawe gakorere uwo ukunda ubundi uzambwira nyuma nshuti yanjye. Iyi couple nyigiraho byinshi! PK&JK".

Hassan Habimana ari mu basubije Ally Soudy kuri Facebook, ati "Urukundo ruriho ariko ibirungo byo kururyoshya bigenda bigabanuka!". Liza Alice ati "Urukundo ntago rwashize ruriho ahubwo abantu bafite ubugugu bwo kuruduha"

John Frank Karuranga ati "Hari igihe njyewe ngira ngo ni photoshop!! Ujya ubona ukuntu umusaza yita no ku buzukuru be? Umva mzee ni we twari dutegereje nta wundi". Uwitwa Imena yavuze ko abona uyu munyamakuru azaba umunyapolitike, ati "Ndabona amaherezo uzaba umunyapolitike".

Perezida Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame

Umunyamakuru Ally Soudy azwiho kuba umuhanga n’umujyanama mwiza muri byinshi akora

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.