× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akorera UN, yabaye Chief Editor: Ibigwi by’umunyamakuru Cyiza Theogene wambitse impeta umukunzi we

Category: Love  »  July 2023 »  Our Reporter

Akorera UN, yabaye Chief Editor: Ibigwi by'umunyamakuru Cyiza Theogene wambitse impeta umukunzi we

Binyuze mu butumwa yasangije abamukurikira kuri WhatsApp, umunyamakuru Cyiza Theogene yamaze kwambika impet y’urukundo umukunzi we bitegura kubana akaramata.

Yashyizeho ifoto ari kwambika impeta umukunzi we Phionah Uwimana, abwira abantu ko abazaniye amakuru meza, akurikizaho ko umukunzi we "yavuze YEGO". Yahise ashyiraho indi foto nziza cyane ari kumwe n’umwali wamutwaye uruhu n’uruhande bari ku mazi, ubona baberewe bikomeye.

Cyiza Theogene ni umwe mu banyamakuru bafite ibigwi bikomeye mu Rwanda. Ubu ni Umukozi wa UN aho ari "Public Information Officer" muri MONUSCO, mu Mujyi wa Goma, North Kivu, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu yandi magambo ni we ushinzwe itangazamakuru mu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DR Congo. Izi nshingano yazitangiye umwaka ushize muri Mata nk’uko Paradise.rw ibicyesha urubuga linkedin.com.

Cyiza Theogene yamaze imyaka 2 n’amezi 3 ari "Communication and Programs Assistant" mu muryango mpuzamahanga Save the Children International mu ishami ryo mu Rwanda. Kuva mu 2019 kugera mu 2020 yari "Communications Consultant" muri Rwanda New Hope Generation.

Ni umunyamakuru ukomey dore ko mu 2019-2020 yari umunyamakuru wa The Chronicles News Paper aho yamaze umwaka umwe n’amezi 3. Kuva 2015 kugera mu 2018 yakoraga muri Radiyo ya Gikristo nka "Program Producer and Radio Presenter" kuri Radio Inkoramutima.

Yanabaye kandi Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) w’ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Isange.com cyamamariyemo abanyamakuru benshi bakomeye uyu munsi wa none muri Gospel. Mu 2016 yakoreye KFM, mu 2017 akorera RBA mu gisata cy’amakuru aho yamaze amezi 3.

Cyiza Theogene afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s degree in Journalism and Communication).

Yasoreje ayimbuye muri G.S. Gahini, ahita aba umwalimu kuri Rusumo Secondary School ariko akora nk’umukorerabushake. Ati "Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu Ukuboza 2012, nibwiye muri njye ko mfite umwaka wose w’imfabusa wa 2013 mbere yuko ninjira muri kaminuza.

Noneho, Nahisemo gukoresha ubuhanga bwanjye nungutse mbere muri EFK, kugira ngo mpe imbaraga abakiri bato mu mashuri yo mu baturanyi bacu bakoraga ibisa nkanjye. Nashakaga kubanza kubashishikariza, hanyuma nkabaha imbaraga. Nagize amahirwe kuko ishuri nari narigeze kwigaho mu mashuri abanza, ryari ryarazamuwe mu cyiciro cya kabiri".

Cyiza Theogene hamwe n’umukunzi we Phionah biyemeje kuzabana iteka

Cyiza Theogene yakoreye ibinyamakuru birimo ibya Gikristo

Cyiza Theogene hamwe na Peace Nicodem umuvandimwe we muri Kristo

Cyiza Theogene hamwe na Israel Mbonyi muri Press Conference ya mbere ya Mbonyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.