“Nkoresha agakingirizo!”, iyi ni interuro buri wese atapfa gusohora mu kanwa ke uko yiboneye cyane cyane aramutse ari Umukristo.
Ukivuga agakingirizo, abantu bose bahita batekereza imibonano mpuzabitsina, wavuga ko ugakoresha, bagafunga amatwi cyane kuko baba badashaka kumva uburyo uri umusambanyi.
Nubwo agakingirizo no kuvuga ko ugakoresha biteye isoni kuri bamwe, hari abo bitagira icyo bitwara kuko bazi akamaro kako. Agakingirizo gafite umumaro wo kurinda indwara zandurira mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina no gusama mu gihe kitateganyijwe.
Abantu batari bake ntibakavugaho rumwe, cyane cyane mu Bakristo, bamwe bumva ko ari ntacyo gatwaye, abandi bakumva ibyo gatwaye ari akayabo.
Iyi nkuru ntabwo igiye gufatira abantu umwanzuro ku bijyanye no kugakoresha cyangwa kutagakoresha, ahubwo ibyo igiye kukavugaho ni byo biratuma umuntu amenya icyo gukora.
"Uraza gusangamo ko agakingirizo kagenewe gusa abashakanye kuko ari bo gusa Bibiliya yemerera igikorwa cy’imibonano mpuzabisina, abandi babikoze baba bakoze icyaha".
Abaheburayo 13:4 "Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka".
Icyo usabwa ni ukurangiza iyi nkuru, ukamenya impamvu agakingirizo gakoreshwa, abagakoresha n’amateka ya ko. Bibiliya iragira uruhare mu byo iyi nkuru iravugaho. Nyuma uraza kumenya niba Umukristo akwiriye gukoresha agakingirizo.
Agakingirizo gakoreshwa cyane cyane n’urubyiruko rutarashinga imiryango. Ukiri aha, gukoresha agakingirizo ku Mukristo utarashaka bisobanuye ubusambanyi. Iki ni icyaha gikomeye cyane kandi Bibiliya idusaba kuzibukira iki cyaha.
Ese niba uri urubyiruko, ukaba utarashaka, wakurikiza iyihe nteruro muri izi? 1) Muzibukire ubusambanyi (Imana ni yo yabivuze). 2) Kwifata niba bikunaniye, koresha agakingirizo (Iyi ni gahunda ya Leta).
Niba uri Umukristo, ukaba wifuza gushimisha Imana, gerageza wihuse gusubiza iki kibazo: Ese birakwiriye ko umukristo akoresha agakingirizo?
Iyi nkuru itararangira, hari abatangiye kubona igisubizo. Gusa wite cyane ku mateka yako ndetse n’icyiciro urimo, biragufasha gufata umwanzuro.
Agakingirizo kadutse mu Rwanda nyuma ya SIDA kuko yakomezaga kwiyongera. Mu mwaka wa 1983 ni bwo SIDA yageze mu Rwanda. Abantu ntibari bazi icyo agakingirizo ari cyo. Kaje mu rwego rwo kurwanya ukwiyongera kwa SIDA ku isi hose. Ibi byavuye mu nyandiko z’Igihe.
Mu Rwanda, SIDA iri ku mwanya wa gatanu mu ndwara zica abantu benshi, bityo bakoresha kandi bakagira abantu inama yo gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda cyane cyane kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Kuri ubu, Ubuyapani ni cyo gihugu gikoresha agakingirizo kurusha ibindi, hatagamijwe kwirinda SIDA, ahubwo hagamijwe kuboneza urubyaro. Abashakanye 80% ni bo bagakoresha. Gusa mu bindi bihugu byateye imbere, 27% mu bashakanye ni bo bagakoresha hagamijwe kuboneza urubyaro. Ibi ni Bed Bible yabitangaje.
Ikomeza ivuga ko muri uyu mwaka wa 2023, hakozwe udukingirizo turenga miliyari 15 two gukoresha mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina. Igitangaje ni uko abenshi mu bagakoresha ku rwego rw’isi atari abashakanye. Ibi birumvikanisha urwego ruri hejuru ubusambanyi bugezeho.
Amateka y’agakingirizo
Agakingirizo katangiye gakorwa mu gikonoshwa cy’akanyamasyo, mu mara y’intama cyangwa ay’ingurube no mu mwenda woroshye. Aha ni ahagana mu kinyejana cya 16, mu mwaka wa 1564.
Mu gitabo cya Fallopia havugwamo ko birindaga indwara zandurira mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina nka mburugu, imitezi n’izindi, zari zaribasiye Uburayi hafi ya bwose. Gusa ubu buryo ntibwari bwizewe nk’ubukingirizo bw’ubu bukorwa muri parasitike.
Kiliziya n’andi madini batangiye kurwanya agakingirizo mu kinyejana cya 17 nyuma yo kumenya ko gakumira intanga ntizinjire mu mugore. Ibi byari binyuranyije n’ijambo rivuga ngo mubyare mwororoke. Bavugaga ko gakoreshwa n’aboyandarima, abahehesi ndetse n’indaya zidashaka gusama.
Mu mwaka wa 1839 ni bwo Charles Goodyear yavumbuye parasitike, hanyuma udukingirizo dukoreshwa ubu dutangira gukorwa ku bwinshi.
Umwanzuro
Agakingirizo gakoreshwa cyane n’urubyiruko, abahehesi ndetse n’indaya. Ibi ni ukuri kuko nubwo hari ibihugu byavuzweho ko bikoresha agakingirizo hagamijwe kuboneza urubyaro hagati y’abashakanye, ariko muri rusange gakoreshwa hagamijwe kurinda indwara zandurira mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Mbere yuko abantu bashakana baba bizeranye, abenshi bakabanza kwisuzumisha ngo barebe niba ari nta bwandu bafite mu maraso mbere yuko babana. Aba rero basanze ntibakeneye agakingirizo, keretse umwe aramutse yaranduye bakemera kubana ariko banirinda.
Iyo umwe aca undi inyuma, yirinda kwandura akagakoresha. Indaya n’abatarashaka b’abasambanyi na bo ni ko babigenza. Ibi byose biberaho kwirinda gusama no kwirinda indwara zanduriramo.
Niba wirinda ubusambanyi, ntuzagera mu mimerere yo kuvuga ngo ubwo kwifata binaniye reka nkoreshe agakingirizo. Icyo gihe uzaba ukoze icyaha gikomeye.
‘Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we (1 Abakorinto 6:18).’
Mu nkuru z’ubutaha hazaba harimo ivuga ku kuboneza urubyaro. Kera, mu bihe bya Bibiliya babonezaga urubyaro bate kandi se muri iki gihe biremewe kuruboneza?.