× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bob washinze ikinyamakuru Nkunda Gospel yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Yvette

Category: Love  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Bob washinze ikinyamakuru Nkunda Gospel yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Yvette

Nyuma yo kujya mu rukundo, rugashora imizi, Bob na Yvette bahisemo kuzabana iteka ryose ndetse bamaze guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana.

Sumayire Bob niyo mazina ye, gusa benshi bamuzi nka Nkunda Gospel kubera ikinyamakuru cya Gikristo yashinze akacyita iryo zina gutyo. Icyo kinyamakuru gikorera kuri interineti nk’urubuga rw’amakuru bakanagira Televiziyo ikorera kuri Youtube [NkundaGospel].

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, ni bwo Bob na Yvette bakoze ubukwe basezerana imbere y’Imana. Ni nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda.

Basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri Elayono Pentecostal Church i Remera mu Giporoso. Kwiyakira byabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru kuri Solace Ministries.

Nk’uko biri mu butumire Paradise.rw ifitiye kopi, Bob na Yvette bifashishije icyanditswe kiri muri Zaburi 18:33 havuga ngo "Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka". Ibi birashimangira ko Bob ari mu mashimwe akomeye kuko arongoye umugore mwiza cyane.

Bob ni umuganga w’umwuga akaba n’impirimbanyi mu Iyogezabutumwa dore ko yanzuye kujya avura indwara z’abantu ariko nanone akanatangiza umuyoboro benshi bakiriramo indwara z’ibyaha binyuze mu kubamenyesha inkuru nziza ya Yesu Kristo akoresheje itangazamakuru.

Reception yabereye ahantu harimbishijwe bikomeye

Bob na Yvette biyemeje kubana iteka ryose

Maneri na Jacky ni bamwe mu batashye ubu bukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.