Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben akaba n’inshuti ya hafi ya Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, avuga ko na mbere y’uko Meddy atangaza ko agiye kujya aririmba indirimbo z’Imana (Gospel), yari umuntu ukunda Imana.
The Ben avuga no mu buzima busanzwe Meddy yabagaho mu buzima bwo gukunda Imana, ku buryo atatunguwe n’icyemezo yafashe cyo gukora indirimbo z’Imana.
Ati “Mvugishije ukuri ntibyantunguye kuko Meddy ni we muntu yari we kuva na mbere y’uko abivuga, yari umuntu ukunda Imana, icyo yakoze ubu ngubu ni ukubishyira ku mugaragaro.”
Meddy uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga, yakunze kugenda aca amarenga ko igihe kizagera akinjira muri Gospel ariko abantu ntibabyiteho.
Mu biganiro bitandukanye yakunze kugaragara avuga ko urugendo rwe rw’umuziki yarutangiriye mu rusengero, aho yaririmbaga muri korali z’abana nyuma akaza gukura akabona neza ko afite impano yo kuririmba, ari nabwo yahise abikora kinyamwuga.
Mu rugendo rw’umuziki we, yagiye aca amarenga yo kuzakora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, kuko yanyuzagamo agakora indirimbo benshi bakunze kwita iz’Imana, zaba izo yakoze wenyine cyangwa yafatanyije n’abandi.
Tariki 29 Mutarama 2013 ni bwo Meddy yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yo guhimbaza no kuramya Imana, yitwa ‘Holly spirit’.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise ashyira ahagaragara Ntacyo Nzaba yafatanyije na Adrien Misigaro mu 2015.
Ntibyagarukiye aho kuko tariki 20 Kamena 2018, yahaye abakunzi be iyitwa Ngirira Ubuntu.
Nyuma yayo yashyize ahagaragara iyitwa Jambo yahuriyemo na The Ben mu mwaka 2020.
Gukora izo ndirimbo ariko ntibyamubuzaga gukora n’izindi zisanzwe, kugeza igihe yakoreye ubukwe, nyuma yaho gato akagira ibyago byo kubura umubyeyi we (nyina) yanyuzagamo akaririmba izisanzwe mu ntangiriro za 2023, ari nabwo yatangarije abakunzi be ko yahinduye uburyo yakoragamo umuziki we, akaba agiye kujya akora iz’Imana (Gospel), ahita anashyira ahagaraga iyitwa Greatiful.
Aho ni ho yahise atangirira byeruye kuko mu mezi atatu ashize (Mutarama) yashyize ahagaragara iyitwa Niyo Ndirimbo yafatanyije na Adrien Misigaro ari nayo aheruka.
Nubwo benshi mu bafana b’uyu muhanzi batishimiye umwanzuro we wo guhindura injyana yakoraga, ariko Meddy avuga ko ari wo mwanzuro we kandi atazigera asubira inyuma ku ntambwe yateye.
Meddy aheruka gushyira ahagaragara indirimbo zitari iz’Imana ebyiri yahimbiye umugore we, zirimo ‘My Vow’ na ‘Queen of Sheba’, ari nazo yasorejeho kuririmba indirimbo zisanzwe.
Uretse Meddy waretse kuririmba indirimbo zisanzwe akajya muri Gospel, harimo n’abandi barimo Niyo Bosco na Riza Kamikazi.
Src: Imvaho Nshya