Kuva tariki ya 25 kugeza 26 Mutarama 2025, Korali ya Baraka, ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Paruwasi ya Nyarugenge, yakoze urugendo rw’ivugabutumwa ry’isanamitima ku Itorero rya ADEPR Gaseke, mu gace ka Mutete.
Iri vugabutumwa ryahuriranye n’ibirori byo kumurika album ya Korali yitwa “Inshuti za Yesu Kristo” ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Gaseke.
Nyuma y’iki giterane, Paradise yaganiriye n’umwe mu bayobozi ba Baraka Choir, avuga ko igiterane cyagenze neza. Ati: “Twabanye n’Imana tubona umugisha w’amajya n’amaza. Imana yadukoresheje iby’ubutwari kandi habonetse iminyago."
Muri uru rugendo, Baraka Choir yafatanyije ivugabutumwa na Ev. Nshizirungu Emmanuel n’abandi bavugabutumwa batandukanye.
Ni urugendo batangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025, aho Baraka Choir yifuzaga gukorana umuganda n’abaturage bo muri kariya gace. Gusa, kuko umuganda wabereye kure cyane, ntabwo byashobotse.
Avuga ku musaruro wavuye muri iki giterane, uyu muyobozi yagize ati: “Twishyuriye mutuelle abaturage 200. Gitifu w’Umurenge wa Mutete yari ahari, nawe yatanze ubutumwa ku bari aho bose".
Ikindi ni uko banatanze inkunga kuri Inshuti za Yesu Kristo Choir, inkunga igamije kwagura ubwami bw’Imana.
Ni igitaramo cyatumye mu ijuru impundu zivuga, dore ko abantu benshi bakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Muri bo harimo uwari yarakijijwe ariko akaza gusubira inyuma agasubira mu ngoyi z’umugome Satani. Nyuma yo kubona Baraka Choir, yahise aza asaba gusengerwa ngo akomeze urugendo rujya mu ijuru atazarimbuka, kandi yaramenye Imana.
Baraka Choir yatangiye mu 1982 yitwa Chorale Cyahafi. Nyuma, mu 1996, bahinduye izina bitwa Baraka Choir. Ubu ni korali ya kabiri muri korali umunani zibarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, ahabarizwa izindi korali zikunzwe zirimo Hoziana Choir na Shalom Choir.
Korali ya Baraka ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, yakoreye ivugabutumwa rikomeye muri Mutete