Abanyamakuru bo kuri Radio Televizio Isibo bavuze amagambo kuri Israel Mbonyi babaza bati: “Ni nde azerekana nk’umukobwa uzamubera umugore?” Ngo mu gihe we aba yibaza ahubwo uwo Imana izamwereka.
Aba banyamakuru batangaje ko iyo abantu bari kwibaza ngo Israel Mbonyi azatwereka uwuhe mukobwa uzamubera umugore, na we aba ari kwibaza ati ‘Imana izanyereka uwuhe mukobwa uzambera umugore?’
Mu kiganiro cy’iminota cumi n’itatu, bagarukaga ku bigwi bya Israel Mbonyi bibaza bati: “Uyu musore ni nde uzamugwa mu ntege mu bandi bahanzi nyarwanda, ngo akore ibitaramo bizenguruka Afurika y’Iburasirazuba kandi byitabirwe ku rwego rwo hejuru nka we, aho abantu buzura sitade zo mu bindi bihugu, urugero nko muri Ulinzi Stadium ya Kenya no muri Uganda?”
Bakomeje bagira bati: “Israel Mbonyi ni we muhanzi wa mbere ukomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, akaba uwa mbere i Burundi, akaba uwa mbere muri Kongo, akaba uwa mbere muri Tanzaniya no muri Kenya, muri Afurika y’Iburasirazuba yose, akayirenga akajya mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara akabayobora, nta muhanzi umurusha imibare n’ibimenyetso.”
Mu kugerageza kugaruka ku bituma Israel Mbonyi akomeza kugira igikundiro bagize bati: “Kugira ngo Mbonyi afate Afurika y’Iburasirazuba, yigarurire Tanzaniya na Kenya, yakoresheje kuririmba Igiswayile. Inshuro ya mbere yakoze indirimbo mu Giswayile akayita Nina Siri, yari atangiye kwigarurira abo bose, n’ibyo bihembo byose no gutaramira ahantu hose.”
Berekeje amaso kuri Uganda, bibaza niba na bo azabakorera indrimbo yo mu Kigande, nk’uko abo muri Kenya na Tanzaniya yabakoreye izo mu Giswayile bagira bati: “Ese Mbonyi azasigira Abagande indirimbo yo mu Kigande? Israel Mbonyi aramutse akoze indirimbo y’Icyongereza yaba afashije Abanyafurika bose kumva ubutumwa bwiza, kuko nta gihugu kitacyumva. Aramutse akoze mu Kigande yaba yizitiye.”
Ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoreye igitaramo muri Mbarara, ahitwa Mbarara University Inn Grounds. Icyo cyari igitaramo cya kabiri yari akoreye muri Uganda kuko yahageze avuye i Kampala. Igitangaje ni uko aho hose hari huzuye.
Yageze muri Uganda kandi avuye muri Kenya, aho nanone yakoreye igitaramo, abantu bakuzura aho yagikoreye ari benshi.Cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15, abanyamakuru ba Isibo bakaba bongeye gushimangira ko aho hantu hari huzuye.
Bayigereranyije n’umuziki usanzwe (secular) bagira bati: “Gospel irakomeza iyobore kuko isanzwe iyoboye. Ibitaramo by’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ni byo bikundwa. Abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barakomeye.”
Bagarutse kuri Chryso Ndasingwa wabashije kuzuza BK Arena ari uwa kabiri nyuma ya Israel Mbonyi, barushaho kumvikanisha ko Gospel ari yo ikunzwe mu Rwanda bagira bati: “Abahanzi bakoze imyaka 15 kuzuza Camp Kigali ntoya birabagora, ariko Chryso Ndasingwa waje mu mwaka umwe yujuje BK Arena.”
Ibi bigwi byose ni byo byatumye bibaza umukobwa azerekana nk’umukunzi we, kuko amaze kuba umuntu ukomeye. Si ibyo gusa, bavuze ko ababaye aba Miss mu Rwanda bamukunda kubi.
Icyakora nubwo bavuze ibi byose, uyu Israel Mbonyi ntaragaragaza uwo bazabana. Ni yo mpamvu bavuze bati: “Twibaza uwo azatwereka uzamubera umugore mu gihe na we aba ari kwibaza uwo Imana izamwereka ngo amubere umugore.”
Ni nde uzaba umugore wa Israel Mbonyi?